RFL
Kigali

Rwatubyaye Abdul yakomoje kuri Amag The Black wamwise ikiryabarezi mu ndirimbo ye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/02/2017 13:38
14


Mu minsi ishize ubwo Rwatubyaye Abdul yaburirwaga irengero na Rayon Sports, umuhanzi Amag The Black yakoze indirimbo yise ‘Ikiryabarezi’ ashyiramo agace aririmbamo uyu mukinnyi myugariro wa Rayon Sports. Uyu mukinnyi kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2017 yakomoje kuri uyu muhanzi wanamuririmbye.



Mu kiganiro cy’imikino ‘Ten Sports on Radio 10’ kibera kuri Radio 10, uyu mukinnyi wari umutumirwa kuri uyu wa Kane yabajijwe n’umunyamakuru icyo avuga kuri iyi ndirimbo ndetse no ku muhanzi wayiririmbye.

Rwatubyaye yahise abwira umunyamakuru ati “ Iriya ndirimbo narayumvise, ndayizi, byarantunguye ntabwo narinzi ko Amag ashobora kundirimba ariko nkuko yakoze iriya ndirimbo ibintu niko byari biri ariko wenda navuga ko ntabwo ndi ikiryabarezi, byababaje abafana ba Rayon sports, ariko ni ibintu bigomba kubaho ni ibintu tubana nabyo dufite uko tubyakira.”

Amag The BlackAmag The Black wise Rwatubyaye ikiryabarezi

Uyu mukinnyi yabajijwe niba yaba arakariye Amag The Black, agira ati” No(Hoya) ntabwo murakariye kuko yaririmbye ibintu byariho icyo gihe, kubera situation (ibihe) narindimo, nawe ntabwo murenganya kuko nawe yaririmbye ibintu byaribyo, naho kuvanaho indirimbo ntabwo wenda nifuza ko yavanwaho nifuza ko yagumaho ni Histoire (amateka)wenda hazaririmbwa indi y’ibyiza byakozwe.”

Rwatubyaye Abdul ni umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda wanyuze mu ikipe ya APR FC nyuma agashaka kujya i Burayi ntibimuhire agahitamo guhita agaruka mu Rwanda aho yasinyiye Rayon Sports Fc amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma y’inkundura nyinshi uyu mukinnyi yanyuzemo kuri ubu ni umukinnyi wa Rayon sports nyuma yo kurekurwa byemewe na APR FC.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO IKIRYABAREZI YA AMAG THE BLACK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yooooo7 years ago
    Man usubije neza kbsa! Uri mukuru komereza aho!
  • 7 years ago
    very positive the guy....nice kbs
  • Huh7 years ago
    Waouh unteye ku gukunda!
  • Sam7 years ago
    Kbs yasubije neza wamugani nihakorwa ibyiza Amag nabyo azabiririmbe
  • Zawad7 years ago
    Rwatubyaye urumuntu wumugabo kbsa ndakwemeye ibyobishobora bacye komerezaho
  • h7 years ago
    uyu mutype ari smart mu mutwe kurusha abayobozi benshi dufite bandika mu itangazamakuru bakarakara
  • miles7 years ago
    smart mind mzee!
  • baryinyonza elie7 years ago
    ahubwo birakwiyeko amag yongera agakorindi avugako rwatubyaye yagarutse
  • 7 years ago
    The guy is mature!!
  • Mark7 years ago
    Gusubiza neza . ndakwemeye mn, kandi ntibakakurenganye kuba warabacitse ub shaka uko wacomoka niko ubuzima bugenda.
  • Ragad7 years ago
    Ntiwumva abdul urumuntu usobanukiwe rwose? Urakoze gutuma itangazamakuru nabafana bawe banyurwa komereza aho muzeee
  • Gb7 years ago
    Wouww, usubije neza.
  • Titi7 years ago
    Byiza cyane!! Nukuri nakunze cyane ukuntu washubije!! nyuma yo kwitwa ikiryabarezi. En tous cas ni ikintu twakwigiye. Courage Allah akongerere.
  • Karima7 years ago
    Nonese Rwatubyaye numutinganyi?kuki um,usatsi we umeze kuriya?





Inyarwanda BACKGROUND