RFL
Kigali

Rwarutabura asobanura icyamuteye kujya ku mukino wa Rayon na Mukura yambaye umwenda wamamaza Davis D muri PGGSS7

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/05/2017 17:25
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2017 ni bwo kuri Stade Regional i Nyamirambo habereye umupira wahuje Rayon Sports na Mukura Vs, umufana ukomeye wa Rayon uzwi nka Rwarutabura yagaragaye kuri uyu mukino yambaye umupira wamamaza Davis D muri PGGSS7, byatumye tumwegera atuvira imuzi icyabimuteye.



Uyu mufana aganira na Inyarwanda.com yavuze ko yagiye kuri uyu mukino yambaye umupira uriho Davis D nk’umwana w’i Nyamirambo w’inshuti ye baziranye bityo ngo yagombaga kumwamamaza kugira ngo n'abandi bamenye ko uyu mwana ari muri PGGSS7 kandi akeneye ubufasha bwa buri muntu wese.  

UMVA HANO UKO RWARUTABURA YASOBANURAGA IBIJYANYE N'UYU MUPIRA

Abajijwe aho yakuye uriya mupira, Rwarutabura yabwiye umunyamakuru ko yawuhawe na mushiki wa Davis D baziranye. Uyu mufana wari wasazwe n’ibyishimo nyuma yuko ikipe ye itwaye igikombe cya shampiyona  yatangaje kandi ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 ubwo PGGSS7 izaba itangira atazitabira umukino ikipe ye ifite ahubwo ngo azajya kwifanira Davis D mu karere ka Huye.

RwarutaburaRwarutaburaRwarutabura yari yambaye umupira ugaragaza ko ashyigikiye Davis D muri PGGSS7 RwarutaburaUyu mufana ari kwitegereza ngo arebe umuhanzi Rwarutabura yambaye ku mupira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND