Ku wa 2 Nyakanga 2017 i Nyamata muri Golden Tulip hateganyijwe igitaramo cya ‘Rwanda Fiesta’, iki kitezwemo abahanzi bakomeye nka Diamond, Morgan Hertage, Vanessa Mdee,... aha abahanzi bavuye hanze bagenewe indege mu gihe abanyarwanda bazagenda n’imodoka.
Ubuyobozi bwateguye iki gitaramo buherutse gutangaza ko bwashyiriyeho indege abahanzi bazitabira iki gitaramo ikazabakura ku kibuga cy’indege i Kanombe ibajyana i Nyamata gusa amakuru INyarwanda.com yaje kubona ni uko abahanzi b’abashyitsi aribo gusa bazagenda mu ndege abanyarwanda bazaririmba muri iki gitaramo bo bakazagenda n’imodoka zateganyijwe.
Ibi byatumye tubaza Lee uri mu bategura iki gitaramo maze yemeza ko koko hari indege yashyiriweho gutwara abahanzi ibavana i Kigali bajya i Nyamata ahazaba habera igitaramo.
Abazitabira igitaramo bamaze kwiyongeraho Chege
Twahise tumubaza niba ari abahanzi bose bazaririmba muri iki gitaramo bazagenda n’indege maze adutangariza ko abashyitsi aribo bazajya i Nyamata n’indege abanyarwanda bo bakazagenda n’imodoka. Abajijwe impamvu yabyo, Lee yatangaje ko bagombaga gufasha abashyitsi kubakira neza bishoboka kose ariko nanone harimo no kubatembereza ikirere cya Kigali ya nijoro kugira ngo babakumbuze ubwiza bw’u Rwanda.
Mu bahanzi bari bitezwe kuza hiyongereyeho undi munya Tanzania…
Ubusanzwe byari byitezwe ko abahanzi bazaza baturutse hanze y'u Rwanda ari Diamond (byitezwe ko azaherekezwa n’abari mu itsinda rya Wasafi), Vanessa Mdee na Morgan Hertage, gusa magingo aya hiyongereyeho Chege Chigunda nawe utoroshye mu bahanzi bo muri Tanzania.
Aba bose bazafatanya n’abanyarwanda barimo Yvan Buravan, Charly&Nina ndetse na Dj Pius bakazataramira i Nyamata muri Golden Turip tariki 2 Nyakanga 2017 aho amatike magingo aya yatangiye kugurishwa ndetse ab’inkwakuzi batangiye kuyagura.
TANGA IGITECYEREZO