RFL
Kigali

RWANDA DAY: Byari umunezero udasanzwe ubwo Perezida Kagame yahuraga n'abanyarwanda mu Bubiligi-AMAFOTO 100

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:10/06/2017 15:46
3


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017 ni bwo habaye ibirori bya Rwanda Day bikaba byabereye mu gihugu cy'u Bubiligi aho abanyarwanda baba mu mpande zitandukanye baje kwakira no kuganira na Perezida Paul Kagame ndetse n'abandi banyarwanda baturutse mu Rwanda hamwe n'inshuti zabo.



Ibi birori bya Rwanda Day byabereye kuri Flanders Expo mu mujyi wa Ghent mu Bubiligi yitabiriwe n'abantu benshi cyane baturutse mu Bubiligi no mu bindi bihugu by'iburayi ukongeraho n'abatutse mu Rwanda. Ababyitabiriwe bishimiye guhura no kuganira na Perezida Kagame. Ni ibirori byaranzwe n'ibyishimo bidasanzwe ku bantu babyitabiriye. Nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame, ababyitabiriye bahawe umwanya babaza umukuru w'igihugu ibibazo bafite ndetse banatanga ibitekerezo bigamije kubaka u Rwanda. Mu gusoza ibirori, habayeho umwanya wo gutaramana n'abahanzi nyarwanda barimo Soul T, Inki, Jali, Teta Diana na King James.

Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruri kubaka amateka mashya ashingiye ku bumwe, ku gukora no gukoresha ukuri. Yabwiye abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ko nta muntu ubanenga ko baba hanze mu gihe bakora ibibubaka ndetse bagatanga n'umusanzu mu kubaka igihugu cyabo. Abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda bakwiye kunengwa, Perezida Kagame yavuze ko ari abakora nabi. Yagize ati:

N’abanyarwanda baba hanze kandi twakwishimira ko umunyarwanda wese yaba aho ariho hose hamubereye, afite icyo akora, afite ikimuteza imbere. Nta n’ubwo ibyo bivamo ko uwo munyarwanda yibagirwa igihugu cye ahubwo iyo bibaye byiza, arahaha, akora ahaha ajyana iwabo. Ababa hanze y’u Rwanda ntimukibwire ko hari ugira icyo abanenga keretse uba hanze ukora nabi ariko ukora ibikubaka, ibyubaka igihugu cyawe ni byiza kandi ni uburenganzira bwawe numva nta wagira icyo abinengaho. Ariko noneho birongera bikagira akarusho iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu imbere, bakuzuzanya bikaba rwa Rwanda rugari mujya mwumva, rwa Rwanda rurenga imipaka. 

Muri iyi nkuru Inyarwanda.com tugiye kubagezaho uko byari bimeze mu mafoto

Ubwo berekezaga ahabereye Rwanda Day

Bati 'Twe twahageze'


Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungire he aganira n'abashyitsi baje mu birori

Minisitiri Mushikiwabo Louise ageza ijambo ku bitabiriye Rwanda Day

King James, Ras Kayaga n'abandi bahanzi bitabiriye Rwanda Day

Teta Diana mu birori bya Rwanda Day

Arashayaya zigata izazo ...

 Ni igitaramo kitabiriwe n'intore n'ababyinnyi 

 Aba basore Soul T, Inki na Jali baririmbiye abitabiriye ibi birori baranezerwa

 Claire AKAMANZI uyobora RDB na we yari ahari

Abanyarwanda b'ingeri nyinshi bitabiriye Rwanda Day mu Bubiligi

Perezida Kagame asuhuza abantu


Bishimiye guhura na Perezida Kagame no kumusuhuza

Nubwo abantu ari benshi, hano buri umwe arashaka gusuhuza Perezida Kagame


Abana bato bashimishije benshi mu birori bya Rwanda Day


Benshi bari bizihiwe cyane

Batewe ishema no kuba ari abanyarwanda

Ibyishimo byari byose bakira umukuru w'igihugu

Barimo kwakira umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame

Hari barimo barakira umukuru w'igihugu

Abana bato baramutsa Perezida Kagame 

Perezida Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye Rwanda Day mu Bubiligi

Perezida Kagame aganiriza abitabiriye Rwanda Day mu Bubiligi

Minisitiri Jean Philbert mu gucinya umudiho

Dj Princess avangavanga imiziki

Minisitiri Johnston Busingye


Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga

King James aririmbira abitabiriye Rwanda Day

Benshi bishimiye cyane King James

Teta Diana na we yataramiye abari muri Rwanda Day

Intore na zo zakanyujijeho

Arafata 'Selfie' nk'urwibutso rwa Rwanda Day yabereye kuri Flanders Expo mu mujyi wa Ghent 

Bishimiye guhurira muri Rwanda Day

Bagiriye ibihe byiza muri Rwanda Day

Byari ibyishimo bikomeye

Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi ibi birori

Abatari bacye bari bafite inyota yo gusuhuza Perezida Kagame

AMAFOTO:Village Urugwiro & Inyarwanda

IJAMBO RYA MINISITIRI LOUISE MUSHIKIWABO WAFUNGUYE IBI BIRORI


REBA HANO TETA DIANA ARIRIMBIRA ABARI MURI RWANDA DAY

 Minister Philbert nyuma y'ijambo rye yabaririmbiye indirimbo ya KING JAMES 

Byari ibyishimo bidasanzwe muri Ghent

PEREZIDA KAGAME AGANIRIZA ABITABIRYE RWANDA DAY

Reba Morale Muri Rwanda Day 2017 

REBA IJAMBO RYOSE RYA PEREZIDA KAGAME MU BIRORI BYA RWANDA DAY

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI CYANE AGERA HAFI 200 Y'UKO BYARI BIMEZE MURI RWANDA DAY MU BUBILIGI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Solange umuhoza6 years ago
    byiza cyane,,kuduserukira
  • Kamanzi6 years ago
    WOW, Byari byiza cyane rwose, n'ikindi gihe muge muhatubera !
  • luckson6 years ago
    amezing.





Inyarwanda BACKGROUND