RFL
Kigali

Umupfumu Rutangarwamaboko yise imfura ye izina mu muhango witabiriwe n'inshuti ze zirimo Pastor Mpyisi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:21/05/2018 14:14
3


Nyuma y’iminsi 7 nk’uko umuco wa Kinyarwanda ubigena, umupfumu Rutangarwamaboko yise izina umwana we w’imfura ye mu mpera z’icyumweru gishize. Ni umuhango wahuje imbaga y’abatari bacye watangarijwemo ko umwana w’umupfumu Rutangarwamaboko yitwa Rutangarwamaboko Umugiramana.



Umupfumu Rutangarwamaboko avuga ko yahisemo kwita umwana we RUTANGARWAMABOKO UMUGIRAMANA kuko we n’injishi ye (umugore we) ari abagiramana bivuze n’umukobwa wabo w’imfura ari 'Umugiramana'. Umupfumu Rutangarwamaboko aganira na Inyarwanda.com yagize ati:

Umwana yitwa Rutangarwamaboko Umugiramana kuko u Rwanda ari urugiramana kuva na kera na kare. Kuko njye n’injishi yanjye turi abagiramana kandi tubifiteho byinshi dushimira Rugira Rugize amajya n'amaza, Imana y'i Rwanda ihorana natwe.

Nyuma yo kwita umukobwa we izina, umupfumu Rutangarwamaboko yahaye ikivugo gitangaje umukobwa we. Yagize ati:

Mwana wanjye ubwo watutswe n’abakuru ibitutsi by'ineza ni byo shya n'ihirwe by'i Rwanda, urakomeze iyo Nzira y'#UmucoWacu tugutezeho byinshi wa Mugiramana we ngo uzabe umukobwa w'i Rwanda ndetse Mutima w'urugo w'Umwimerere uko byahoze i Rwanda, uramenye utazarwanisha urugamba rw'ubuzima ingufu ahubwo imbaraga z'umutima ni wo ntimatima ya byose! Ntuzatatire So na Nyoko utaretse Kuzaba Wowe ubwawe, urumve umuhanano wa Sokuru na Sokuruza utaretse Nyogokuru na Nyogokuruza, urahore wumva kandi wumvire cyane ba Nyogosenge utaretse ba Nyakowanyu! 

L’image contient peut-être : 1 personne, barbe

Rutangarwamaboko n'umukobwa we

Usibye umukobwa we umupfumu Rutangarwamaboko yatatse umugore we biratinda yagizeNDAGUKUNDA CYANE Njishi yanjye, nagukunze ga rwinshi Byombero by’umudende kabishywe unambyariye imfura iserukanye isura nasesekaranye ku isi yemwega ngo ndazuka ntarapfa none nimpfa bizacura iki...? Turi imfura zikomoka ku mfura ntakabuza ko imfura yacu izaba imfura nyayo! Ukwibyara gutera ababyeyi ineza, babisize neza Abasizi bacu,Twombeke Manzi n'Umudendezo, NZAHORA NGUKUNDA NJISHI YANJYE!”

L’image contient peut-être : 1 personne, sourit, debout et bandes

Umugore wa Rutangarwamaboko 

Uyu muhango wo kwita izina umukobwa w’imfura y’umupfumu Rutangarwamaboko  wabereye iwe mu rugo ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, witabirwa n’inshuti z’umuryango zitandukanye.

L’image contient peut-être : 1 personne, sourit, lunettes et intérieur

Umukambwe Pastor Mpyisi nawe yitabiriye umuhango wo kwita izina umwana wa Rutangarwamaboko 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hmd5 years ago
    Ariko Mana Mbega byiza!!! Nibogere rwose !! Na Bébé wabo turamwishimiye !
  • ddd5 years ago
    ABA BANTU UBANZA BARARA KURI BYA BITANDA BISASHISHIJE IBYATSI. IRIYA NKOSHA IRANDANGIJE. izina ni ryiza
  • 5 years ago
    Ndabakunda mukomere ku muco





Inyarwanda BACKGROUND