RFL
Kigali

Rusizi: Gusinda, kwiyambika ubusa, gutungurwa kwa Urban Boyz na Joy Polly bimwe mu byaranze 'All White Party'

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:25/07/2016 11:03
5


Igitaramo cy’abambaye umweru (All White Party) cyateguwe na Country Records ifatanyije na Necessary Generation ndetse na Miss Rusizi, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 23 Nyakanga 2016 nibwo baraye bakoze igitaramo cyari cyateguriwe abanyarusizi ndetse n’abaturanyi bo mu bihugu bihana imbibi n'aarere ka Rusizi.



Iki gitaramo cyaraye kibereye ahazwi nka Motel Rubavu i Rusizi, cyaranzwe n’umubare munini w'abari bakitabiriye ari nawo waje gutungura aba banyamuziki bari baje gutaramira abanyarusizi. All White Party yaranzwe n'udushya dutandukanye aho twavuga nka bamwe mu bakobwa bari bambaye imyenda ibambika ubusa, gusinda kwa bamwe mu bari aho n'ibindi bitandukanye nk'aho Jay Polly na Urban Boys batunguwe no kwishimirwa ku rwego rwo hejuru.

Iki gitaramo cya All White Party n’ubwo cyari kimwe mu bitaramo bisa n’ibihenze muri  aka Karere ariko ntibyabujije abanyarusizi ndetse n'abo mu bihugu bihana imbibi n’aka Karere kubyitabira ku rwego rwo hejuru. Nkuko byagiye bigarukwaho na benshi muri aba bahanzi bari bitabiriye iki gikorwa bagiye bahurizwa ku buryo batunguwe n’ukuntu abanyarusizi bitabira ibirori kurwego rwo heju.

Abitabiriye iki gitaramo bari bambaye umweru gusa

Iki gitaramo cyaranzwe no gususurutsa abakibiriye binyuze mu byamamare byari byakitabiriye, cyaje kurangwamo n'udushya twinshi dutandukanye nkuko bigaragara mu mafoto ndetse twatumye umuntu atabura kwibaza icyo aka karere gakora kugira ngo gateze Urubyiruko rwako imbere.

Dj Kamaneri wavangaga imiziki yamaze gusinda ku buryo byagaragariraga buri wese

Nyampinga w'ababyibushye nawe ni umwe mu bishimiwe

Imyambarire

Bamwe mu bakobwa ni uko bari bambaye mu myambaro ibambika ubusa

Abakuze ntibigeze bishimira na gato imyambarire n'imyitwarire y'urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo

Nyampinga wa Rusizi Afsa yataramanye n'abanyarusizi


Miss Teta Sandra yabajijwe Active


Groupe Nyeganyega y' i Rusizi yasusurukije abaraho


Umuhanzi Marishal uvuka ku Nkombo yataramiye Abo yarakumbuye


Urban Boys bishimiwe n'abanyarusizi


Abanyarusizi bongeye kwereka Jay ko akunzwe


Nduwimana Jea Paul umwe mu bateguye iki gitaramo yashimiye abakitabiriye bose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugarura7 years ago
    Ariko Abakobwa babanyarwanda kuki bakabije kwambara ubusa nkabo jyambona Ikampala? Biriya ntibigendanye numuco nyarwanda kabisa tugomba gushaka icyo gokora hakirikare naho ubundi muminsi Irimbere baraba ntawukikoza nizo mpenure.
  • NSHIMIYIMANA David7 years ago
    Ni sawa kabisa.
  • tyga ivisumizi7 years ago
    Ibyirusizi nagahumamunwa rwise ubanzakuberaguturana ni mipaka aribyo byasajije bafashe imico yomumahanga ubunyarwanda kazi barabwiyamuye rwose nugushaka icyakorwa mbega urubyiruko!!! birakomeye nugusenga
  • NISHIMWE Liliane7 years ago
    UYu munsi uzahindurirwe inyito uzitwe uwo kwambara ubusa.
  • kwizera jean de Dieu7 years ago
    si abakurugusa nanjyentagobinshimishije pe . dore uriya mwari n'icupa muntoki nimyambaro inganakuriya, gusa byarisawada kubahanzi JAY P NA URBAN BOYS





Inyarwanda BACKGROUND