Igitaramo cy’abambaye umweru (All White Party) cyateguwe na Country Records ifatanyije na Necessary Generation ndetse na Miss Rusizi, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 23 Nyakanga 2016 nibwo baraye bakoze igitaramo cyari cyateguriwe abanyarusizi ndetse n’abaturanyi bo mu bihugu bihana imbibi n'aarere ka Rusizi.
Iki gitaramo cyaraye kibereye ahazwi nka Motel Rubavu i Rusizi, cyaranzwe n’umubare munini w'abari bakitabiriye ari nawo waje gutungura aba banyamuziki bari baje gutaramira abanyarusizi. All White Party yaranzwe n'udushya dutandukanye aho twavuga nka bamwe mu bakobwa bari bambaye imyenda ibambika ubusa, gusinda kwa bamwe mu bari aho n'ibindi bitandukanye nk'aho Jay Polly na Urban Boys batunguwe no kwishimirwa ku rwego rwo hejuru.
Iki gitaramo cya All White Party n’ubwo cyari kimwe mu bitaramo bisa n’ibihenze muri aka Karere ariko ntibyabujije abanyarusizi ndetse n'abo mu bihugu bihana imbibi n’aka Karere kubyitabira ku rwego rwo hejuru. Nkuko byagiye bigarukwaho na benshi muri aba bahanzi bari bitabiriye iki gikorwa bagiye bahurizwa ku buryo batunguwe n’ukuntu abanyarusizi bitabira ibirori kurwego rwo heju.
Abitabiriye iki gitaramo bari bambaye umweru gusa
Iki gitaramo cyaranzwe no gususurutsa abakibiriye binyuze mu byamamare byari byakitabiriye, cyaje kurangwamo n'udushya twinshi dutandukanye nkuko bigaragara mu mafoto ndetse twatumye umuntu atabura kwibaza icyo aka karere gakora kugira ngo gateze Urubyiruko rwako imbere.
Dj Kamaneri wavangaga imiziki yamaze gusinda ku buryo byagaragariraga buri wese
Nyampinga w'ababyibushye nawe ni umwe mu bishimiwe
Bamwe mu bakobwa ni uko bari bambaye mu myambaro ibambika ubusa
Abakuze ntibigeze bishimira na gato imyambarire n'imyitwarire y'urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo
Nyampinga wa Rusizi Afsa yataramanye n'abanyarusizi
Miss Teta Sandra yabajijwe Active
Groupe Nyeganyega y' i Rusizi yasusurukije abaraho
Umuhanzi Marishal uvuka ku Nkombo yataramiye Abo yarakumbuye
Urban Boys bishimiwe n'abanyarusizi
Abanyarusizi bongeye kwereka Jay ko akunzwe
Nduwimana Jea Paul umwe mu bateguye iki gitaramo yashimiye abakitabiriye bose
TANGA IGITECYEREZO