RFL
Kigali

RUSIZI: Jay Polly na King James bishimiwe bikomeye n'imbaga yari yuzuye Stade yari yaje mu iserukiramuco ry'amahoro-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/07/2018 18:46
1


Mu minsi ishize i Bukavu n'i Rusizi habereye ibitaramo binyuranye by'iserukiramuco ry'Amahoro byitabiriwe n'abahanzi banyuranye, ababyinnyi n'abakinnyi b'amakinamico anyuranye bataramiye abatuye mu gace karimo u Rwanda, u Burundi ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.



Ku ikubitiro ibi bitaramo byatangiriye i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018 aho abahanzi barimo Jay Polly, King James n'abakinnyi b'amakinamico banyuranye bavuye mu Rwanda bifatanyije n'abahanzi b'i Bukavu mu gitaramo cyabereye muri Stade funu de Bukavu ahari kandi n'amatsinda agezweho i Bukavu nka Generation des stars ndetse na Dj Bissoso ukomoka i Burundi.

Jay PollyAbafana bari bakubise buzuye

Ibi bitaramo byateguwe ku nkunga ya La Benevolencija mu rwego rwo kwigisha no gukangurira urubyiruko rwo muri aka karere guharanira amahoro. Nyuma y'iki gitaramo hakurikiyeho icyabereye i Rusizi muri Stade ya Rusizi mu mpera z'iki cyumweru turangije aho stade yari yakubise yuzuye abantu baje kwirebera Jay Polly na King Jmaes nabandi bahanzi bakomeye bari berekeje mu ntara y'i Burengerazuba. abaturage muri rusange bakaba barishimiye bikomeye abaje kubataramira bose ariko  by'umwihariko Jay Polly na King James.

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE I RUSIZI AHO ABA BAHANZI BATARAMIYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Old5 years ago
    Nuko nuko di!Sureba abantu bazi gutegura apana bya bindi tumazemo iminsi i Kigali.Mbega ibintu byizaaaa.Sha ubutaha muzatubwire tujyane kabisa.





Inyarwanda BACKGROUND