RFL
Kigali

Rusizi: Abanyarusizi berekanye ko bari bakumbuye abahanzi bakomeye nka Ama G, Asnah, Mico, Safi na P Fla-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/08/2018 17:00
1


Nyuma y’imyaka irenga 5 abatuye mu karere ka Rusizi batabona abahanzi bakomeye bo mu Rwanda, bagaragaje ko bakunda umuziki nyarwanda mu ijoro ryo kuwa 11 rishyira kuwa 12 Kanama 2018 mu gikorwa cya RWANDAN MUSIC FIRST nk’igitaramo cya mbere kibimburira ibindi mu Rwanda.



Ku ikubitiro ku rubyiniro babanje baha umwanya abahanzi bakizamuka harimo abo mu turere twa Rusizi na Karongi aha twavuga Ruhatiriza w’i Karongi, The yego abahungu bakunzwe muri aka karere ka Rusizi, Javanix, The Mirror n’umukobwa Fifi Rox bivugwa ko ari kuzamurwa na Pfla mu bikorwa bye bya muzika.

Abanyarusizi bari bafite inyota bahawe umwanya muri iki gitamomo cyari kiyobowe na Jalas na Masunzu na DJ Junior ukunzwe muri aka karere ka Rusizi ngo  bihitiremo umuihanzi ubanza kuko bari bamaze kubwirwa amazina bavuga ko bashaka kubona bwa mbere Asinah Erra abandi bati Pfla…..

Rwandan Music First

Abanya-Rusizi bari bizihiwe cyane

Ku rubyiniro mu myambaro myiza cyane umuhanzikazi kazi Asinah ukora injyana  ya Dance hall yagaragarijwe ko akunzwe cyane mu ndirimbo ze nka Iri joro, Game is over n'izindi. Yavuze ko abanyarusizi abakunze cyane ati:”Ni ubwa mbere ngeze i Rusizi gusa ndahakunze cyane pe ndifuza ko nazahagaruka.”

Ama G the Black wakurikiye ku rubyiniro yagize ati "Turi ku ishuri n'izindi yacishagamo agaha abafana be umwanya bagasaba indirimbo ati :”Ayinya” bati Ayinya ubwo bivuze ko bakomeza bagatarama.

Ama G

Ama G mu ndirimbo 'Uruhinja'

Mico the Best aza ku rubyiniro yibukije abantu ko ibyo mu Rwanda bigomba kuza mbere asobanurira abantu ku gikorwa cya Rwandan Music First avuga abafana aribo bagomba kwerekana ko abahanzi bashoboye. Yakomeje asusurutsa abanyarusizi mu ndirimbo Umutaka, Arashotorana n’izindi.

Mico The Best

Mico The Best mu ndirimbo 'Umutaka'

Hakurikiyeho Safi Madiba wahagurukije imbaga mu ndirimbo Nyamiryosi, Kimwe kimwe, Good morning n'izindi. Safi yari yambaye imyambaro y’urubyiruko. Yishimwe cyane cyane abakunzi be b'igitsina gore. Yabyinanye n’umukobwa waje imbere w’umukongomani kazi wagize ati "Nkunda Safi cyane sinari muzi." Safi asoza yashimye abafana apfukamye.

Mu gusoza iki gitaramo haje Ambasederi w’iki gikorwa P Fla abanza kuvuga ibyiza by’iki gikorwa ati:”Turashaka kwerekana ko natwe dushoboye kuki abo batanzaniya baza tugahurura nyamara bo twajyayo bakabifata nk’ibisanzwe nge mbona ntabirenze baba batuzaniye." Yabwiye abanyarusizi ko abafata nka Zahabu kuko ari yo igwa mu butaka ikomeza kuba Zahabu." Yasabye ko umuziki wo mu Rwanda waba ikitegererezo hose“

Rwandan Music First

Asinah kuri stage

Iki ni igitaramo cya mbere gikozwe muri iyi gahunda ya Rwandan Music First abateguye iki gikorwa bavuga ko byagenze neza kandi n’ahandi bazajya bifuza byaba byiza cyane. Twabibutsa ko Rwanda Music First ari igikorwa kiri gukorwa cyo gushishikariza abanyarwanda gukunda umuziki w’u Rwanda abanyarusizi baganiriye na Inyarwanda.com bavuga ko bifuza byagaruka bagahora babona abahanzi Nyarwanda aho kumva izo zivuye Congo.

Safi Madiba

Safi yishimiwe bikomeye i Rusizi

Rwandan Music First

Fifi Rox kuri stage

Rwandan Music First

The yego bamwe mu bakunzwe cyane i Rusizi nabo baririmbye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Hari abafana nkabangahe njye nicyo nshaka kumenya,kuko hari isura bimpà kuri cash mu gihe kizaza





Inyarwanda BACKGROUND