Nyuma y’uko asoje bitararamo bye yise “Umuntu ni nk’undi”, umuhanzi Focus Ruremire yahurije hamwe abahanzi bakomeye mu njyana Gakondo barimo na Byumvuhore basubiramo indirimbo ‘Umunti ni nk’undi’ . Ruremire avuga ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugenewe buri muntu wese akemeza ko buzamara nibura imyaka isaga 100 .
Ruremire Focus usanzwe uzwiho gukora injyana gakondo ya Kinyarwanda, avuga ko impamvu yamuteye gusubiramo indirimbo ‘Umuntu ni nk’undi’ yifashishije abahanzi bakomeye muri iyi njyana(Byumvuhore, Massamba Intore, Daniel Ngarukiye, Ben Ngabo Kipeti) ari uko yashakaga gushimangira ubutumwa buyikubiyemo.
Ruremire(wambaye ingofero )na Ben Ngabo ubwo bari mu gitaramo umuntu ni nk'undi kuri Petit Stade i Remera
Daniel Ngarukiye mu Gitaramo'Umuntu ni nk'undi 'i Musanze
Byumvuhore , umwe mu bahanzi bafashije Ruremire mu bitaramo by''Umuntu ni nk'undi' ari no mu bamufashije gusubiramo indirimbo ye
Ibi yabidutangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa inyarwanda.com. Ruremire yagize ati “ Ubundi igitekerezo cyo kuyisubiramo nari nkimaranye igihe. Indirimbo umuntu ni nk’undi ya mbere nari nayikoze muri 2008. Muri 2013 nza kuyisubiramo. Ni indirimbo maranye igihe nifuza ko yagera kure igafasha abantu benshi. Nyuma y’aho biriya bitaramo birangiriye, nifuje ko nafatanya na bariya bahanzi bakomeye kugira ngo dushimangire uko igitaramo cyari giteye ndetse turusheho gutanga ubutumwa na cyane butangwa n’abantu bo mu muco nyarwanda ."
Intore Massamba na we ari mu bahanzi basubiyemo indirimbo 'Umunyu ni nk'undi'
Twashatse kumenya umuntu waba ugenewe ubutumwa bukubiye mu ndirimbo 'Umuntu ni nk’undi’ Ruremire adusubiza muri aya magambo. Ati "Ubutumwa bukubiye muri iriya ndirimbo bugenewe umuntu wese ,umunyarwanda uwo ari we wese,niyo yaba atari umunyarwanda kuko bwerekeza kukuba buri muntu agomba guhabwa agaciro hagati ye na mugenzi we,…umuntu waba udafite kubaha undi amuziza uko yaba aremye ninayo mpamvu cyane yayo ukurikije uko ibitero ubyumva. Umuntu aravuka akisanga atyo nta n’icyo yahinduraho."
Kuki umuhanzikazi Cecile Kayirebwa atumvikana muri iriya ndirimbo kandi ari umwe mu bafashije Ruremire mu bitaramo ‘Umuntu ni nk’undi’
Kuri iki kibazo, Ruremire yasubije ko impamvu Cecile ataririmbye muri iriya ndirimbo ariko uko hari contaro(Contract) yari agifitanye n’abantu bamuguriye album aheruka gushyira hanze , kuburyo batamwemereraga kwifatanya n’abandi bantu mu ndirimbo batari bacuruza .
Ni iki cyitezwe ku ndirimbo ‘Umuntu ni nk’undi’ ?
Ruremire yimeza ko indirimbo ‘Umuntu ni nk’undi bayitezeho kuzatanga ubutumwa bitari iby’igihe gito. Yagize ati "Tuyitezeho ikintu gikomeye gifitanye isano n’ibyo mwabonye mu gitaramo. Tuyitezeho yuko ifasha abantu guha abandi agaciro ku bumuntu ndetse bitari iby’igihe gito kuko ntekereza ko mu gihe kizaza n’abazaza izabafasha kubibutsa agaciro ka muntu , y’uko ntawe ugomba kurengera ku buzima bw’undi. Ndatekereza ko byazarenga imyaka 50 bikaza byazagera ku ijana…n’abandi bahanzi bakaba bazayisubiramo bishyize kera aho tudasingiriza amaso."
Umuhanzi Ruremire avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo azaba yageze hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2015.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO