RFL
Kigali

RURAMBIKANYE:Abasobanura filime bihanangirije Federasiyo ya Sinema mu Rwanda yari yamaganye ikorwa n'icuruzwa ry'udusobanuye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/08/2018 16:05
18


Tariki ya 1 Kanama 2018 ni bwo hasohotse itangazo rigenewe abanyamakuru ryamagana abakora n'abacuruza filime zizwi nk'udusobanuye hano mu Rwanda. Nyuma y'uko tubagejejeho inkuru y'uko iyi federasiyo yashyize hanze iri tangazo abakora akazi ko gusobanura filime bihanangirije federasiyo ya sinema mu Rwanda.



Mu kiganiro kirekire Inyarwanda.com yagiranye na Karemera Hassan wamamaye nka PK Production ari nawe uyobora ihuriro ry'abasobanura filime mu kinyarwanda yatangaje ko federasiyo itakabaye ikibinginga cyangwa ibagira inama mu gihe baba bari mu makosa koko. Yatangaje ko Federasiyo ya Sinema mu Rwanda yareka ibyo iba ikora ahubwo niba ifite uburenganzira n'ubushobozi ikajyana mu nkiko abasobanura izi filime.

PK Production yagize ati" Twe wenda dusobanura filime ariko mwibuke ko hari abana barenga ibihumbi bitatu babonye akazi ko gucuruza izi filime, kandi aba bana barasora kandi binjiriza igihugu amafaranga mu buryo bumwe cyangwa ubundi,..." Uyu mugabo watangaga mu mibare uburyo agasobanuye kinjiriza igihugu amafaranga yabajije umunyamakuru niba aba bari kukabuza kubaho bo bazasora ayo mafaranga cyangwa bazaha urubyiruko akazi cyangwa bazabatunga n'imiryango yabo.

Agasobanuye

Ibi PK yabitangaje nyuma yo kubona iyi nyandiko 

Nyuma y'ibi umunyamakuru yabajije PK Production niba nta mpungenge bafite zuko baregwa gukoresha ibihangano by'abandi batabifitiye uburenganzira, asubiza agira ati" Ndegwa nande?, none se Itangazo rigenewe abanyamakuru ni ikirego? oya rwose oya niba umuntu ashaka kujya kuturega nagende ashake abo aregera bamuhe uburenganzira bwo kuturega noneho tuzitabe." Yakomeje abwira Inyarwanda.com ko ubundi ubuyobozi bwa Federasiyo ya sinema mu Rwanda butakabaye bwandika iriya nyandiko imeze nk'ibaburira ahubwo ngo yakabaye ibajyana mu nkiko no mu zindi nzego bakaryozwa ibyo bakora.

Aganira na Inyarwanda PK Production yatangaje ko nta muntu nu'mwe wigeze arega avuga ko gusobanura filime ye mu kinyarwanda bimubangamiye bityo we akaba asanga mu gihe ba nyiri filime batabangamiwe nta nundi byagateye ikibazo. PK Production yatangaje ko ku Isi gusobanura filime ari ibintu bisanzwe cyane ko usanga abazisobanura bafasha abakurikiranira hafi ibya filime kuzimenya. We asanga nta kosa na rimwe akora kandi akemeza ko igihe byagaragaye ko ari ikosa, bazitaba ubutabera.

PK Production akora n'akazi ko kuyobora ama filime(Director)PK avuga ko federasiyo yakabaye yifashisha abasobanura filime mu kuzamura ubwiza n'uburyohe bwa filime nyarwanda aho kumva ko babizanamo amatiku

Asoza iki kiganiro uyu mugabo yatangarije Inyarwanda.com ko ikibazo nyiri izina ahantu kiri ari uko abakora filime mu Rwanda bababazwa nuko izisobanuye zibarusha abakiriya ibyo we asanga bitakabaye ikosa ahubwo akavuga ko abakora filime nyarwanda bashyiramo imbaraga bagakora filime inziza bityo zikabona isoko kurusha gushaka gukumira izindi. Aha ni naho yatangarije ko aba badafite uburenganzira bwo kubakurikirana cyane ko nta filime y'umunyarwanda bigeze basobanura.

Umuyobozi w'ihuriro ry'abasobanura filime mu kinyarwanda ushidikanya ku kuba iyi federasiyo ifite ubuzima gatozi yatangaje ko umunsi izaba ifite uburenganzira bwo kuregera zimwe muri filime zisobanurwa bazajya kurega mu mategeko aho gushyira hanze amatangazo aburira abantu kandi bakora ibyo bemerewe nta tegeko na rimwe bishe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bonny 5 years ago
    Nibyo rwose
  • Duh5 years ago
    Oya rwose nibareke abanyadusobanuye bibereho. Ntacyo dutwaye turanasetsa.
  • pacy5 years ago
    sasa pipi ndakwemeye sana.uri umuntu w umugabo kweri,sinajyaga ndeba film zawe,ark guhera uyu munsi nijye nawe.nkunda umugabo utaniganwa ijambo nkabura icyo muha!!!!!!!
  • fenty 5 years ago
    nnc ubundi barabashakaho iki koko ko udusovanuye dusigaye twaradutwaye imitima pe ibyo mwirirwa mukina bidafite ireme nibiki koko udusobanuye nutwa mbere naho ibindi wpi
  • 5 years ago
    Ariko ibyubu ni hatari. Nonese nabakorera imodoka mu Rwanda bazarege babuza iziva hanze kwinjira kugirango bacuruze izabo. Sinzi niba ibi bitekerezo bijyera Kubo bireba. Gusa kubangamira abantu mukazi kabo sibyo bizatuma cinema nyarwanda zizamuke. Nibazamure quality yibyo bakora nkuko mumuziki bimeze nabo bazacuruza. Ibintu bitagira creativity na content zisa burigihe nibyo byica amasoko ya film nyarwanda.
  • Exodus5 years ago
    Ariko se ubundi babona arinde wareba ziriya kinamico zabo ngo ni firm ,bareke amatiku abasobanura firm turabakunda kuko baradufasha,naho abo bazana amatiku turabamaganye rwose niyo bababuza twazireba zidasobanuye aho kureba ziriya ngirwa firm.
  • zx5 years ago
    ziriya kinamico zabo ngo ni firm nyarwanda c ninde wazireba,turabiyamye ahubwo ,abasobanura ntawe babangamiye rwose.
  • Agasi5 years ago
    Birasetsa kuvuga ngo abana bazicuruza barasora. Nonese ubu abacuruza ibiyobyabwenge nibasora bazareke kubuzwa gucuruza ibinyuranye n’amategeko ngo kuko basora? Ibyo bakora biri illegal, bakeneye gushakira imibereho ahandi. Iki ni ikibazo cyo kwiba ibihangano by’abandi, si ikibazo cy’imisoro!
  • Rurangwa5 years ago
    ariko ubundi ko filime nyarwanda nyinshi ziba ziri mukinyarwanda agasobanuye kaza muri filime nyarwanda gute.. munfashe, naho ubundi niba zigurwa kuruta barebe uko bajya bagirana amasezerano na banyirazo mbere yo kuzisubiramo bagabane inyungu.
  • tg5 years ago
    hahah mwinsetsa kweli ubuse utarebye agasobanuye wareba iki? akeza karigura
  • Didi5 years ago
    Ariko twagiye tureka amatiku,bo izo bakina sinabonye harizo bigana izahandi bagaterura bagashyiraho mwese mushake umugati muve mu matiku,mukore cyane mushake ikibateza imbere kuko niyo mwaca udusobanuye mugakomeza gukina ibintu bidasobanutse ntawuzabireba.
  • KAVUYO5 years ago
    Hahhhhhhh Pik production ndakwemera Grand frère kbsa urababwiriye ntana filme ndabona ya banyarwanda ni théâtre gusa bakina uziko barutwa na Seburikoko, nkatwe twize makeya koko Pik atadusobanuriye twakumva gute ko iyo Movie iryoshye ??? Twareba Théâtre c ?? Never Pik production akazi kose kbsa bro ahubwo ka njye gufatisha agasobanuye ka Pik peeeeee
  • Emmy Patrick 5 years ago
    Njyewe abantu bo muri Cinema nyarwanda baransetsa iyo bavuga ngo udusobanuye dutuma abantu batagura cyangwa ngo barebe filime nyarwanda ,ndababwiza ukuri ko niyo baca udusobanuye burundu ntawe uzazireba ngo nuko arizo zonyine ziri ku isoko,ahubwo iyaba bakoraga filime zifite ireme (Quality) twazigura pe, ikindi ko ziboneka kuri youtube ubundi twazigura gute kandi mbona inyinshi baba bazitangiye ubuntu kuri youtube? ikindi uvuuga guca udusobanuye, yamanje kureba abanyarwanda bitunze uko bangana? bariya basore n'inkumi bazicuruza, yirengagije ko batanga umusoro ,abasobanura bo ntibasora ? naramuka abahagaritse se azatuga iriya miryango cg azatanga umusoro batangaga? ikiruta byose nuko impande zombi zakwicara zikabiganiraho naho ubundi kuzica sicyo kizatuma cinema nyarwanda itera imbere.
  • john 5 years ago
    Mundebere neza niba iyo letter yanditswe na vandame cg kabutura,ni jack chan se?cg universe studios, mundebere ndashaje sinkireba neza gusa agasobanuye nkumva neza kakandyohera nkateraho nakajisho,izo theater ntabwo nzizi rwose nta nubwo nteganya kuzimenya byaba byiza muciye undo muvuno.cg muce inyarwanda naho agasobanuye ni sawa cyane,,,, pik oyee
  • simple5 years ago
    Haahahah mvuga Kinyarwanda,Spanish,English,French,Luganda and Swahili arko agasobanuye ni aka mbere !
  • Rita 5 years ago
    Ariko mwabikoze nko muri music Koko!!!! Mbere imiziki nyarwanda ntitwayikundaga ariko ubu nizo twikundira gusaaaaa nizo twiyumvira kuko bamenye ibyo dukeneye barabiduha rero Namwe mukora film nyarwanda muzikore neza ubundi muzishakira isoko rwose mudashwanye nabandi mubabuza kwihigira
  • 5 years ago
    Noneho banakureho ko hari umuntu usemura igihe abanyamahanga baje mu Rwanda, noneho bahagarike ibyoherezwa mu Rwanda bivuye mumahanga kugirango ibyo mu rwanda bigurwe, nonese nyirigihangano ko ariwe warega bariya basobanura akavugako bamwiciye ibihangano abo bararibwa hehe ko ibihangano atari ibyabo barebye ibyabo bakareka guta igihe bajya kuvugira abatabibasabye?!!!! Ahaaaa jye nkunda umugabo ntacyo ampaye ariko PK uri umugabo rwose nahereye kera mbivuga nubwo utari kubivuga nkumuyobozi ariko urasobanura nkanyurwa nkanigiramo byinshi muri filme zawe usobanura uzababara aziyahure turakwemeraaaaaaaaaaa kuva kuwambere kugera kucyumweru
  • 5 years ago
    agasobanuye niko kankujije





Inyarwanda BACKGROUND