Tariki ya 1 Kanama 2018 ni bwo hasohotse itangazo rigenewe abanyamakuru ryamagana abakora n'abacuruza filime zizwi nk'udusobanuye hano mu Rwanda. Nyuma y'uko tubagejejeho inkuru y'uko iyi federasiyo yashyize hanze iri tangazo abakora akazi ko gusobanura filime bihanangirije federasiyo ya sinema mu Rwanda.
Mu kiganiro kirekire Inyarwanda.com yagiranye na Karemera Hassan wamamaye nka PK Production ari nawe uyobora ihuriro ry'abasobanura filime mu kinyarwanda yatangaje ko federasiyo itakabaye ikibinginga cyangwa ibagira inama mu gihe baba bari mu makosa koko. Yatangaje ko Federasiyo ya Sinema mu Rwanda yareka ibyo iba ikora ahubwo niba ifite uburenganzira n'ubushobozi ikajyana mu nkiko abasobanura izi filime.
PK Production yagize ati" Twe wenda dusobanura filime ariko mwibuke ko hari abana barenga ibihumbi bitatu babonye akazi ko gucuruza izi filime, kandi aba bana barasora kandi binjiriza igihugu amafaranga mu buryo bumwe cyangwa ubundi,..." Uyu mugabo watangaga mu mibare uburyo agasobanuye kinjiriza igihugu amafaranga yabajije umunyamakuru niba aba bari kukabuza kubaho bo bazasora ayo mafaranga cyangwa bazaha urubyiruko akazi cyangwa bazabatunga n'imiryango yabo.
Ibi PK yabitangaje nyuma yo kubona iyi nyandiko
Nyuma y'ibi umunyamakuru yabajije PK Production niba nta mpungenge bafite zuko baregwa gukoresha ibihangano by'abandi batabifitiye uburenganzira, asubiza agira ati" Ndegwa nande?, none se Itangazo rigenewe abanyamakuru ni ikirego? oya rwose oya niba umuntu ashaka kujya kuturega nagende ashake abo aregera bamuhe uburenganzira bwo kuturega noneho tuzitabe." Yakomeje abwira Inyarwanda.com ko ubundi ubuyobozi bwa Federasiyo ya sinema mu Rwanda butakabaye bwandika iriya nyandiko imeze nk'ibaburira ahubwo ngo yakabaye ibajyana mu nkiko no mu zindi nzego bakaryozwa ibyo bakora.
Aganira na Inyarwanda PK Production yatangaje ko nta muntu nu'mwe wigeze arega avuga ko gusobanura filime ye mu kinyarwanda bimubangamiye bityo we akaba asanga mu gihe ba nyiri filime batabangamiwe nta nundi byagateye ikibazo. PK Production yatangaje ko ku Isi gusobanura filime ari ibintu bisanzwe cyane ko usanga abazisobanura bafasha abakurikiranira hafi ibya filime kuzimenya. We asanga nta kosa na rimwe akora kandi akemeza ko igihe byagaragaye ko ari ikosa, bazitaba ubutabera.
PK avuga ko federasiyo yakabaye yifashisha abasobanura filime mu kuzamura ubwiza n'uburyohe bwa filime nyarwanda aho kumva ko babizanamo amatiku
Asoza iki kiganiro uyu mugabo yatangarije Inyarwanda.com ko ikibazo nyiri izina ahantu kiri ari uko abakora filime mu Rwanda bababazwa nuko izisobanuye zibarusha abakiriya ibyo we asanga bitakabaye ikosa ahubwo akavuga ko abakora filime nyarwanda bashyiramo imbaraga bagakora filime inziza bityo zikabona isoko kurusha gushaka gukumira izindi. Aha ni naho yatangarije ko aba badafite uburenganzira bwo kubakurikirana cyane ko nta filime y'umunyarwanda bigeze basobanura.
Umuyobozi w'ihuriro ry'abasobanura filime mu kinyarwanda ushidikanya ku kuba iyi federasiyo ifite ubuzima gatozi yatangaje ko umunsi izaba ifite uburenganzira bwo kuregera zimwe muri filime zisobanurwa bazajya kurega mu mategeko aho gushyira hanze amatangazo aburira abantu kandi bakora ibyo bemerewe nta tegeko na rimwe bishe.
TANGA IGITECYEREZO