RFL
Kigali

Rurageretse hagati ya Uncle Austin n’umugore we Ingabire Liliane bakoze ubukwe nyuma bikagirwa ibanga - AMAFOTO

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:28/08/2015 7:03
37


Rurageretse hagati ya Austin Toshi Luwano, umunyamakuru akaba n’umuhanzi wamamaye ku mazina ya Uncle Austin, n’umugore we Ingabire Liliane bakoze ubukwe ariko nyuma bikaba byaragizwe ibanga rikomeye, ibi bikaba bibaye mu gihe Uncle Austin avugwaho kubana mu nzu n’undi mukobwa yateye inda.



Mu bitangazamakuru byose byo mu Rwanda, Uncle Austin yajyaga ashyirwa ku rutonde  rw’abahanzi bakiri ingaragu, ndetse nta n’ubwo amakuru y’uko afite umwana yakunze kuvugwa cyane, n’abayavuze bamushyiraga ku rutonde rw’abasore babyaye batarashaka. Nyamara amakuru y’impamo ni uko Uncle Austin yakoze ubukwe, agasaba agakwa ndetse akanasezerana kubana akaramata n’umugore witwa Ingabire Liliane, kandi kugeza ubu imbere y’amategeko baracyari umugabo n’umugore.

Uncle Austin n'umukunzi we Joannah, bivugwa ko baba babana mu nzu akaba yaranamuteye inda

Uncle Austin n'umukunzi we Joannah, bivugwa ko baba babana mu nzu akaba yaranamuteye inda

Mu minsi micye ishize, nibwo Uncle Austin yabwiye Inyarwanda.com ko ubu ari mu rukundo n’umukobwa witwa Joannah ndetse bakaba bateganya no gukora ubukwe bakazibanira, ndetse Inyarwanda.com yaje no kumenya andi makuru avuga ko ubu uyu Joannah yaba yaramaze guterwa inda na Austin kandi bakaba baratangiye no kwibanira mu nzu. Amakuru y’uko Uncle Austin yaba abana n’umukunzi we Joannah kandi akaba yaramaze no kumutera inda, yanageze kuri Liliane Ingabire; umugore w’isezerano wa Uncle Austin, uyu mugore akaba avumira ku gahera umugabo we.

liliane

Uncle Austin na Liliane kugeza ubu ni abashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko y'u Rwanda

Ingabire Liliane na Uncle Austin, basezeranye tariki 20 Ukwakira 2006, biyemeza kuzabana akaramata bagasangira akabisi n’agahiye ndetse babihamiriza imbere y’ibendera rya Repubulika y’u Rwanda mu murenge wa Nyarugenge uherereye mu mujyi wa Kigali rwagati. Icyo gihe kandi, Uncle Austin yagiye gusaba no gukwa Ingabire Liliane, aherekejwe na MC Tino wari kigingi (Best Man). Icyo gihe Liliane yari atwite inda y’amezi 7 ya Uncle Austin, nyuma y’ubukwe ahita yibaruka umwana w’umuhungu ubu afite imyaka 8, akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Ingabire Liliane avuga ko kuva yabana na Uncle Austin, batamaranye igihe kuko ngo yahise amucika akajya mu gihugu cya Uganda, yagaruka ntiyongere kumwikoza cyangwa kugira icyo amufasha. Asobanura ko bamaranye igihe gisaga umwaka umwe, muri icyo gihe babanye nabwo bakaba barabanje kuba mu nzu bakodeshaga ariko ubushobozi buza kubura bajya kuba mu mazu y’iwabo wa Liliane (kwa sebukwe wa Uncle Austin), ndetse icyo gihe akaba yaraterwaga ipfunwe no kumva abantu bavuga ko umugabo we yakoze ibyitwa “Gutahira”.

austin

N'ubwo batabanye igihe ndetse nyuma iby'uko Austin yashatse bikagirwa ibanga, babihamije imbere y'amategeko ko bazabana akaramata

N'ubwo batabanye igihe ndetse nyuma iby'uko Austin yashatse bikagirwa ibanga, babihamije imbere y'amategeko ko bazabana akaramata

Liliane avuga ko nyuma y’uko umugabo we yafashe icyemezo cyo kujya muri Uganda yagaruka ntibongere kubana, ngo nta n’ikindi yigeze amufasha kugeza ubu, haba mu kumwitaho, mu kumufasha kurera umwana cyangwa kumwishyurira ishuri, ngo uretse ikarita y’ubwishingizi bwo kwivuza yemeye kwandikishaho umwana we nta kindi ajya amumarira. Avuka kandi ko yagiye ababazwa cyane no kumva mu bitangazamakuru Uncle Austin avuga ko ari umusore w’ingaragu, kandi azi neza ko bafitanye amasezerano nk’umugore n’umugabo.

Liliane avuga ko yagiye asaba umugabo we ko yamufasha akamuha gatanya akayimwima, ariko nyuma yo kumenya amakuru ko yamaze gutera inda umukunzi we Joannah bakaba banabana, yahise anabona urwandiko rumuhamagaza kwitaba ngo aburane na Uncle Austin watanze ikirego asaba gatanya, ashinja uyu Liliane kuba yarataye urugo kandi ngo ibikubiye muri iki kirego byose ni ibinyoma, kandi ngo yiteguye kuzamutsinda mu rubanza bazaburana tariki 10 z’uku kwezi gutaha kwa Nzeri.

Ubu bagiye kujya mu manza baburana ibya gatanya nyuma y'imyaka buri umwe yibana kandi byanditse mu mategeko ko bakibana

Ubu bagiye kujya mu manza baburana ibya gatanya nyuma y'imyaka buri umwe yibana kandi byanditse mu mategeko ko bakibana 

Ku ruhande rwa Uncle Austin, we ntahakana ko uyu Liliane bamaze imyaka icyenda bakoze ubukwe, ariko agaragaza ko byabaye mu buryo bw’agahato akiri umwana kandi uyu mugore n’umuryango we bakaba baramuhemukiye cyane. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Uncle Austin yagize ati: “Ibaze nawe nari mfite imyaka 20 nkundana n’umukobwa nza kumutera inda, yandushaga imyaka 5. Umuryango we wanshyizeho igitutu ngo umwana wabo ntiyabyarira iwabo kuko nyina yari Pasiteri, ngo yaba asebeje umuryango, ni uko ndemera nubaha umuryango dukora ubukwe, ariko nari umwana kuburyo nabihatiwe.”

Uncle Austin avuga ko ubukwe bukimara kuba, uyu muryango wagiye umufata nabi ukamusuzugura cyane, kuko icyo gihe yabaga mu Rwanda ariko akirimo kurangiza amasomo ye muri Uganda atarabasha no kubona ubushobozi. Nyuma ngo umuryango waje no kumwirukana ukajya umubwira ko nta n’igihamya ko umwana Liliane yabyaye ari uwe, biza kugera n’ubwo umwana acikishwa n’umuryango wa nyina bamujyana muri Uganda ngo Austin atazabasha kumubona. Akomeza avuga ko nyuma yo kurangiza amasomo ye akagaruka mu Rwanda ari nabwo yahitaga abona akazi kuri Radio 10, uyu muryango watangiye kubona ko abonye ubushobozi batangira kumugarukaho bamusaba amafaranga yo kurera umwana, kandi akemeza ko kuva ubwo kugeza n’ubu atanga ayo mafaranga akaba anishyurira umwana we amafaranga y’ishuri.

Uncle Austin avuga ko yemeye gukora ubukwe n'umukobwa wamurushaga imyaka 5 agamije kubaha umuryango

Uncle Austin avuga ko yemeye gukora ubukwe n'umukobwa wamurushaga imyaka 5 agamije kubaha umuryango

Mu bindi Uncle Austin anenga Liliane Ingabire, harimo kuba yaragendaga amuha amafaranga yo kurera umwana, kumuvuza no kumwishyurira amafaranga y’ishuri, ariko akagenda abeshya abandi bo mu muryango n’inshuti za Austin ko ntacyo amuha, bikaza gutuma yiyemeza kujya ayamwoherereza kuri Mobile Money kugirango ajye asigarana ubutumwa bugufi muri telefone ye bubyemeza. Avuga kandi ko uyu Liliane yagiye amubeshya kenshi ko umwana yarembye, ko yikubise hasi ku ishuri agakomereka bikomeye n’ibindi byinshi agamije kumwaka amafaranga, ndetse akaba yarajyaga anamubeshya umubare w’amafaranga y’ishuri akamubwira arenga.

Austin ati: "Nyuma y'ubukwe ntabwo twigeze tubana, imyaka ubu ishize ari 9"

Uncle Austin ati: "Nyuma y'ubukwe ntabwo twigeze tubana, imyaka ubu ishize ari 9"

Uncle Austin avuga ko uyu Liliane yigeze kubana n’undi mugabo ariko ngo akabihorera ntabatezeho induru, ariko nyuma akaza kumenya ko uyu mugabo nawe yaje kunaniranwa nawe akamumenesha ari ninjoro, ndetse ngo yanabihamirijwe n’umwana we ubwo yari yamusuye ari mu biruhuko. Austin avuga ko yagiye abura uyu mugore kuva kera ngo bahabwe gatanya, akanahakana ibyo kuba ari we wayimwimye kuko ntacyo n’ubundi yari akimushakaho kuko batigeze banabana.

Uncle Austin kandi yemeza ko yagiye ahisha amakuru y’uko yigeze gukora ubukwe mu bitangazamakuru, kuko yirindaga ko umwana we byazamugiraho ingaruka, aho yiga cyangwa mu bandi bana akaba yazakura afite ipfunwe ry’amateka y’ababyeyi be. Yemeza ko ibyo yakorewe n’umuryango yashatsemo ndetse n’akaga yahuye nako nyuma yo gukora ubukwe afite imyaka 20 gusa, ari ubuhamya bukomeye atapfa kuvuga ngo abirangize.

Uncle Austin

Imyaka yari ibaye myinshi nta bantu benshi bazi iby'uko Uncle Austin yigeze gushakana na Liliane Ingabire

Imyaka yari ibaye myinshi nta bantu benshi bazi iby'uko Uncle Austin yigeze gushakana na Liliane Ingabire

Uncle Austin ahamya ko kuba Liliane yaramenye ko yifitiye undi mukunzi banafite gahunda yo kurushinga, aribyo byatumye ashaka uburyo bwose yamusebya amubeshyera kandi afite gihamya y’ibyo amufasha, ndetse hari n’abantu benshi bo mu muryango bazi ko uyu Liliane ari we w’umunyamanyanga. Gusa ku by’uyu mukunzi we bivugwa ko babana akaba yaramaze no kumutera inda, Uncle Austin ntabwo abyemera avuga ko ibyo atari ukuri.

austin

Mu bukwe bwa Uncle Austin, MC Tino (ubanza i bumoso, niwe wari Best Man

MC Tino, umunyamakuru akaba n’umuhanzi mu itsinda rya TBB, we nk’umuntu wari mu bukwe bwa Uncle Austin wanamwambariye akamubera Best Man, yabwiye Inyarwanda.com ko yari azi ko bamaze gutandukana cyera mu buryo bwemewe n’amategeko, anagaragaza ko atunguwe cyane no kumva ko nta gatanya uyu muryango wigeze ubona kugeza ubu kandi azi ko bananiranywe cyera cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fello8 years ago
    Austin yari akiri Kananga none yacanye kumaso!
  • remmy8 years ago
    ewan ko mbona wagira ngo nubukwe bwo muri 1980 se ngaho ndebera iryo kiti ostin yambaye ryibipesu nkabitanu
  • clauzo8 years ago
    Ariko was mugani ngo Aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo biharenganira koko. Ukuntu umuhungu wabo ari agasore keza cyane kitonda kubi wagirango ntikavutse kubantu biteza isi gutya. Michi we niwowe uharenganiye pole sana!!
  • kenzo8 years ago
    iyi nkuru irababaje gusa bibere isomo imiryango ihatira abana kubana ngo nuko bateranye inda kdi rwose ibyo austin avuze ndubya byaba aribyo kuko rwose unitegereje muri aya mafoto yubukwe bwabo hose biraboneka ko ntabyishimo na bike yarafite gusa niko bimera mubuzima ntakundi courage austin.
  • Antoine Marie Zacharie Nshimiyumwungeri8 years ago
    Vraiment, Ntawe ngiye gutunga agatoki muri aba bantu bombi kuko byasaba ngo umuntu abanze akore analyse yimbitse gusa icyo nemera cyo iyi nkuri yakoranywe ubunyamwuga!..
  • dsp8 years ago
    ibidemu ni danger musaza, nuwo ugiye gushaka Imana izagufashe abe muzima, naho nta mukobwa nta mugore bose ni.....except my Mom
  • ndeba kure8 years ago
    wenda nuko ari umustar ariko ntago nunva icyo uyumugore ndwtse nuwanditse ibi bashaka kuko twebwe mwene ibi ntibitwubaka pe
  • Uwacu8 years ago
    Ariko rero Austine aragaragara nkubabaye niyonpavu rutakomeye. Mureke ngusebya abantu bana.
  • TENSIA C.8 years ago
    AYA makuru arambabaje, ariko nagira ngo ngire icyo mvuga. Twese ku isi tugira amakosa cyane cyane twe abagabo, ariko mureke dufashe bashiki bacu kandi tubaheshe agaciro. dore baba badukeneyeho ubufasha nk'abagabo. murakoze NB. mvuze muri rusange mumbabarire kubwo kuzimiza nkoresheje.
  • ksdo8 years ago
    Yewe Ku mafoto biragaragara kabisa ko Uncle Austin atari yishimye na gato pe! Urabona ko kwari ukurangiza umuhango. Bityo njye ndumva ibyo Austin ari kuvuga ari ukuri. Gusa iby'uko yari afite imyaka 20 byo simbyemera, hahahhahhahahahhhhh!!!
  • kubita8 years ago
    umunyarwanda witwa "Austin Toshi Luwano" hahahhhhhhhhhhhhhhhhhh!!!!!
  • 8 years ago
    Ntimubitimdeho bibaho pole Austin
  • funy8 years ago
    Ewana nubu bukwe narabutashye.ndibuka muri dot imvura yaraguye arinyinshi cyane.
  • Gasaza8 years ago
    Ariko rero mwa bakobwa mwe nimutamenya ikintu kimwe muzasenya mwese: Shyingirwa ku mpamvu zo kubaka urugo (wubahe umugabo no mu mafuti ye umukuyakuye, nyuma azaza) Murakoze
  • kazora8 years ago
    Birababaje, gusa uncle Austin aratubeshye cyane ngo yarafite imyaka 20, wapi kuko Leta ntijya isezeranya umuntu uri munsi ya 21.
  • nsng sam8 years ago
    barebe niba koko icyo gihe Austin yarafite 20. nibasanga aribyo biraba ari ukuri
  • pela8 years ago
    Yewega yewega! Austin naho yarihanganye niba koko baramaranye umwaka! Ubu bukwe ndabwibuka 2006 ryose icyo gihe austin yakoraga nyirarock niba ntibeshye! Uwo mukobwa nubundi iwabo abakobwa babo barananiranye uretse nuwo hari na karumuna ke nako kari karigize nabi kandi ari akana! Austin bari baramufatiranye ryose sinzi ko numwaka bawumaranye pe! Bari batuye kwa nyirabukwe munyakabanda! Madamu we tanga gatanya umuhungu yiruhukire kuko imyaka 9 nimyinshi mutabana! Niba agufasha kurera umwana ndumva ntakindi ushaka!
  • neema8 years ago
    you are right. ntiyari yishimye pe
  • nidanger8 years ago
    Alikwabantu bavakurekoko, doredisi ukuntuka austin kalikambaye costume ngirango kalikayitijwe nasebukwe, alipantalon alinikoti byosebyarakarengaga, kalikambaye natwadusaha twakera twibipupe twabana, yewe naka mc tino karagaturage karigasekeje. Alikonanone hano austin yariyahohotewerwose biragaragara yarumwana cyane ahubwose nuwuhe murenge wemeyekubasezeranya umusore atujujimyaka nubwumukobwawe yarafite25 alikumuhungu yarumwana pe ataranuzuzimyaka 21 yemewenamategeko yogushingirwa. Nokumaso ubonako yarababaye nkuwahatiwe kurongora koko, rebanko kuliyophoto ya dotte ukuntagahinda kalikamuishe. Unomugore naweyasaga ninshinzi koko, esubundi umukobwa witejinda kumuhungu arushimyaka 5yose weyariyaroshe? Buliyawasanga yarimipango bapanzenuwo nyina ngoni pastor da, wenda naka austin ubwo karakayoboke kiyotorero riyobowena nyina wuwomukobwa kalinkomuli chorale, barangije bagategeka kumurongora nakokanga guhemukira uwomukobwa nogusuzugura pastor, sibwobanabashyize nomumazu yabo umusore akaba aratahiye, yewe babuzwaniki kumusuzugura? Ahubwose uwomukobwa komuvugango yarafitinda yamezi7, kokumafoto bitagaragara? ubwiyonda yariye kweli kwitanagaragara?
  • mupenzi8 years ago
    Kuki abantu borora ibibi koko!!!! yarumwana se umwana atera inda? ntasoni Niba akuze ngaho narere urugo rwe n'umugore we numwana kuko yabonye ubwenge bwo gutunga urugo kuko yumva ko yakuze ubuse yihinduye amasore nkaho atabyaye ahubwo simuzima mumubwire ngo urwanira byinshi ukabura naduke warufite





Inyarwanda BACKGROUND