RFL
Kigali

RunTown yavuze ku buranga bw’inkumi zari zakereye kumuha ikaze mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/09/2017 13:49
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2017 ni bwo umuhanzi RunTown yageraga mu Rwanda. Uyu muhanzi wari wateguriwe inkumi zo kuza kumwakira ubwo yageraga mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze iku buranga bw’abanyarwandakazi bamwakiriye i Kanombe.



Uyu muhanzi wo muri Nigeria yari abajijwe ikintu yabonye cyiza kurusha ibindi mu Rwanda kuva ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, aha ntakujijinganya yahise agira ati” Abakobwa beza nasanze ku kibuga cy’indege (aseka)” Iri jambo ryakurikiwe n’amashyi y’urufaya abanyamakuru bamuhaye.

Run Town akigera i Kigali yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru

RunTown yaje mu Rwanda mu gitaramo agomba gukorera mu mujyi wa Kigali afatanyije n’abandi bahanzi nka Sheebah Karungi kimwe n'abahanzi nyarwanda nka Bruce Melody, Active na Charly na Nina. Igitaramo cyatewe inkunga na Airtel kimwe na Mutzig y’ikinyobwa cya Bralirwa. Iki gitaramo kiraba uyu munsi tariki 23 Nzeli 2017 kibere i Remera muri Parking ya Stade Amahoro, kwinjira akaba ari 5000Frw, 10,000Frw, 25,000Frw na 400,000Frw. 

REBA HANO RUNTOWN AVUGA KURI IZI NKUMI ZAMWAKIRIYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND