RFL
Kigali

RudeBoy yaririmbiye kuri CD mu birori bya African Movies Academy Awards 2018 byaranzwe n'ubwitabire bucye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2018 6:22
0


Umuririmbyi Paul Okoye wiyise RudeBoy yaririmbiye kuri CD imbere y’abantu bacye bitabiriye ibirori byo guhemba abakinnyi ba filime, abazitunganya, abazitegura bitwaye neza muri Afurika bahataniraga ibihembo bya African Movies Academy Awards [AMAA].



African Movies Academy Awards ni ibihembo byubashywe kuri uyu mugabane wa Afurika. Uwegukana iki gihembo ashyirwa mu banyabigwi b’iri rushanwa. Ni ngaruka mwaka, bitangiwe i Kigali ku nshuro ya kabiri. Hahembwa kandi abakinnyi ba filime, abanditsi ba filime, abayobozi ndetse n’abashora amafaranga muri filime.

Ibirori byo guhemba abakinnyi ba filime bitwaye neza muri Afurika ‘Africa Movies Academy Awards’ byatanzwe ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu bisozwa mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ukwakira, 2018.

Ibi birori byanaririmbyemo umuhanzi Paul Okoye [RudeBoy] wo muri Nigeria wahoze mu itsinda rya P S quare yari ahuriyemo n’impanga ye, Peter Okoye. RudeBoy yageze ku rubyiniro saa sita z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira, 2018. Yari yambaye ikote ry'umukara, ipantalo y'umweru, umupira w'umweru, amataratara y'umukara, bandana y'umutuku ku mutwe ndetse n'inkweto z'umukara.

RudeBoy yaririmbiye kuri CD mu birori bya African Movies Acadamy Awards bititabiriwe cyane

Yaserutse ku rubyiniro atitwaje ababyinnyi nk'uko akunze kubigenza mu bitaramo bitandukanye akunze gukora.  Yaririmbiye kuri CD ibizwi nka 'Play back', afashwa byihariye na DJ wazamuraga umuziki cyangwa se akagabanya ashingiye ku marangamutima y’abari bakoraniye muri Intare Conference Arena ahabereye ibi birori.

Abagera kuri 30 bahagurutse bamufasha kuryoherwa n’indirimbo yateye, asoje kuririmba indirimbo ebyiri yasubiye mu rwambariro, umuhango wo gutanga ibihembo urakomeza. Saa sita n’igice z’ijoro, yahamagawe ku rubyiniro abanza kuririmbira Umukinnyi wa filime Nse Ikpe- Etim wari n’umuhuza w’amagambo wizihizaga isabukuru y’amavuko.

Yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo "Hello" ya Adelle avangamo n'indirimbo ze ayifatanya na "No one like you' yakoranye n'impanga ye baje gushwana. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yahuriyemo n'impanga ye nka 'No easy' n'izindi nyinshi zahagurukije abitariye ibi birori.

Saa sita n’iminota 50 yasezeye avuga ko bihagije, ataratera intambwe nk’eshatu, Dj yahise ashyiramo indirimbo yise 'Personally' aragaruka nayo arayiririmba. Yayiririmbye yahagira ameze nk'usemeka; saa sita n’iminota 54’ ni bwo yavuye ku rubyiniro, igitaramo gisozwa uko.

AMAFOTO:

Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yakoranye n'impange ye muri P-Square

Ibi birori ntabwo byitabiriwe nk'uko byari byitezwe

Hari abahagurutse bacinya akadiho

Bruce Melody nawe yaririmbye muri iki gitaramo

Jack B yari muri iki gitaramo

AMAFOTO MENSHI KANDA HANO:

REBA HANO UKO RUDEBOY YITWAYE KU RUBYINIRO

Ibi birori byitabiriwe n’abakinnyi ba filime bafite amazina akomeye, abatunganya filime baturutse impande zose z’umugabane wa Afurika bari bakoraniye i Kigali mu Rwanda kwihera ijisho abahize abandi. Ni ibirori byayobowe n’umukinnyi wa filime Nse Ikpe-Etim ndetse n’Umunyarwanda Arthur Nkusi.

Filime yatunganyirijwe muri Afurika y’Epfo ‘Five Fingers For Marseilles’, yegukanye ibihembo bitanu (5) bitandukanye bikomeye muri iri rushanwa nka: Best Film in an African Language; Achievement in production design, Achievement in cinematography,  Best first feature film by a director, Best film.

Five Fingers for Marseilles yakozwe muri 2017, iyoborwa na Michael Mattews. Yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco rya Toronto International Film Festival. Yakinnyemo abakinnyi nka Vuyo Dabula [Tau], Zethu Dlomo [Lerato], Hamilton Dhlamini [Sepoko], Kenneth Nkosi [Bongani], Mduduzi Mabaso [Luyanda], Aubrey Poolo [Unathi], Lizwi Vilaksi,  Anthony Oseyemi [Congo], Jerry Mofokeng [Jonah], Ntsika Tiyo [Zulu], Kenneth Fok [Wei], Warren Masemola [Thuto] ndetse na Garth Breytenbach [Officer De Vries].

Iyi filime kandi yashowemo amafaranga na Sean Drummond, Michael ndetse na Mattews.  Yanditswe na Sean Drummond, umuziki wumvikanamo watunganyijwe na James Mattes, yasohotse ku wa 06 Mata, 2018, igizwe n’iminota 120 iri mu rurimi 'Sesotho'.

Uwitwa Richard Mofe-Damijo yegukanye igihembo cy’ Umukinnyi mwiza wa filime w’umugabo mu gihe Dakore Egbuson Akande yabaye Umukinnyikazi mwiza wa filime.

Filime ‘Jade Osiberu’s ‘Isoken’ yegukanye ibihembo bitatu (3) mu gihe  filime ‘Crossroads’ ndetse na ‘Hotel Called Memory’ begukanye ibihembo bibiri.

Uko ibihembo byatanzwe:

Best Animation: Belly Flop (South Africa)

Best Short Film: Tikitat Soulima (Morocco)

Best Documentary: Uncertain Future (Burundi)

Best Film in an African Language: Five Fingers For Marseilles (South Africa)

Best Film by an African Living Abroad: Alexandra (Nigeria/USA)

Best Diaspora Short Film: Torments of Love (Guadeloupe)

Best Diaspora Documentary: Barrows: Freedom Fighter (Barbados)

Best Diaspora Narrative Feature: Angelica (Puerto Rico)

Achievement in production Design: Five Fingers For Marseilles

Achievement in costume design: Isoken

Achievement in make-up: Icheke Oku

Achievement in sound: Hotel Called Memory

Achievement in editing: Lucky Specials/ Hotel Called Memory

Achievement in cinematography: Five Fingers For Marseilles

Achievement in screenplay: Hakkunde

Best Nigerian film: Isoken

Most promising young actor: Amine Lansari – The Blessed Vost (Les Bienheureux)

Best comedy: Banana Island Ghost (Nigeria)

Best actor in a supporting role: Gideon Okeke (Crossroads)

Best actress in a supporting role: Joke Silva (Potato Potahto)

Best actor in a leading role: Richard Mofe Damijo (Crossroads)

Best actress in a leading role: Dakore Egbuson Akande (Isoken)

Best first feature film by a director: Michael Matthews – Five Fingers For Marseille

Best director: Frank Rajah Arase – In My Country

Best film: Five Fingers For Marseilles

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND