RFL
Kigali

Rudeboy, Sheebah, Harmonize, bashyizwe muri 25 batarimo umunyarwanda bazitabira Coke Studio Africa 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/12/2018 10:11
0


Ku nshuro ya 11 kompanyi ya Coca Cola icuruza ibinyobwa bitandukanye ari nayo itegura Coke Studio, irushanwa rihuza abanyempano mu muziki yamaze gutangaza abahanzi 25 bo muri Afurika bazitabiria Coke Studio Africa 2019 izabera muri Kenya.



Kuri iyi nshuro hazakoreshwa indirimbo icumi z’umwimerere w’abahanzi, hiyongereho n’urutonde rw’indirimbo ruzatangwa na Coke Studio Africa yatoranyije guhera kuri Noheli y’Ukuboza 2018.  Abatoranyijwe ni: Sheebah, Fik Fameica,Weasel,Daddy Andre ndetse na King Saha bo muri Uganda; Moji Short Baba, Naiboi, Khaligraph Jones baturuka muri Kenya,  Rayvanny, Nandy, Harmonize, Juma Jux, Mimi Mars  bo muri Tanzania, Mahlet, Bisrat, Abush Zekele, Yared Negu ndetse na Rophnan Nuri babarizwa muri Ethiopia, Gospel OnDeBeatz, Skales ndetse na Rudeboy bo muri Nigeria.

 

Bamwe mu banyamuziki banyuze muri iri rushanwa rikomeye.

Nta munyarwanda uri kuri uru rutonde rw’abahanzi bazitabira Coke Studio; umwaka ushize Bruce Melodie ni we wari uhagarariye u Rwnda, ubu bivugwa ko Meddy ari we uzitabira iri rushanwa n’ubwo ku rutonde atagaragaraho.Coke Studio yatumiye aba banyamuziki yashinzwe na Coca Cola. Iyi kompanyi igira uruhare rukomeye mu kurera no kuzamura impano z’abahanzi ku rwego mpuzamahanga, banagira amasezerano yo kwamamaza ibinyobwa byayo.

Yagiye itumira ab’amazina azwi mu muziki bafitanya n’aba bahanzi baba barushanwa; mu myaka yatambutse Chris Brown, Ne-yo, Trey Songz, Jason Derulo,  n’abandi bakandagiye ku butaka bwa Kenya.

Umwaka ushize u Rwanda rwahagarariye na Bruce Melodie.

Impano ya Simi yashyigikiwe na Coke Studio.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND