RFL
Kigali

RUBAVU: Young Grace ageze kure imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika album ye nshya

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/11/2017 9:01
5


Mu mpera z’umwaka abahanzi banyuranye baba bifuza guhigura imihigo bahize ubwo batangiraga umwaka, ibi ni bimwe mu bituma abahanzi usanga bakora ibitaramo binini buri mpera z’umwaka cyangwa bagategura ibitaramo byo kumurika Album nshya baba bamaze igihe bakora. Muri uyu mwaka Young Grace nawe ni umwe mu bagiye kumurika Album ye nshya.



Young Grace muri iyi minsi uri kubarizwa i Rubavu cyane yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu yagiye i Rubavu ari ukugira ngo arusheho gutegura neza igitaramo cyo kumurika Album ye nshya kikazabera mu karere ka Rubavu. Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda yatangaje ko ariyo mpamvu mu byukuri muri iyi minsi atari kugaragara cyane i Kigali dore ko yari amaze iminsi i Rubavu akurikirana imyiteguro y’iki gitaramo.

Iki gitaramo cya Young Grace byitezwe ko kizabera mu karere ka Rubavu giteganyijwe kuba tariki 2 Ukuboza 2017 aho uyu muraperikazi azaba amurikira abafana be album ye nshya yise ’20 a 22ans’, ikaba Album ya kabiri agiye kumurika nyuma y’iya mbere yise HipHop Game. Kuri ubu rero Young Grace yahisemo kujya kumurikira Album mu karere ka Rubavu ari naho avuka mu rwego rwo kongera gukumbuza impano ye inshuti ze zo kuva mu bwana abavandimwe ndetse n'abandi bahuje akarere bavukamo. We asanga bizaba bimeze nk'umwana usubiye mu rugo.

young grace

Young Grace urimbanyije imirimo yo gutegura Album ye nshya

Abajijwe byinshi kuri iki gitaramo Young Grace yabwiye Inyarwanda.com ko amakuru menshi y’iki gitaramo azayatangaza mu minsi iri imbere aho azaba yarangije imyiteguro yose, kuri ubu kandi uyu muraperikazi akaba yatangaje ko mu minsi iri imbere agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘whisy ya papa’ igomba kugera hanze mu minsi ya vuba.  

REBA HANO INDIRIMBO 'OG' YA YOUNG GRACE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • doriane6 years ago
    courage ma cherry jtm tant ulankolela
  • Nsengiyumva emmanuel bateur6 years ago
    charis " courage mei sister....
  • Mado6 years ago
    Turagushyigikiye Kandi turagufana . Abanyarwandakazi Young Grace tumufatiraho Urugero nkumukobwa ushyira umuhate mubyo akora kandi akaba successfully muri domain yawe iyariyo yose ibanga ni "Hardwork"
  • frank6 years ago
    courage petite! ndakwemera cyane
  • kalist kilibest uganda6 years ago
    Turamwemera rwose YoungGrace wacyu Agende mu maso





Inyarwanda BACKGROUND