Mu mpera z’umwaka abahanzi banyuranye baba bifuza guhigura imihigo bahize ubwo batangiraga umwaka, ibi ni bimwe mu bituma abahanzi usanga bakora ibitaramo binini buri mpera z’umwaka cyangwa bagategura ibitaramo byo kumurika Album nshya baba bamaze igihe bakora. Muri uyu mwaka Young Grace nawe ni umwe mu bagiye kumurika Album ye nshya.
Young Grace muri iyi minsi uri kubarizwa i Rubavu cyane yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu yagiye i Rubavu ari ukugira ngo arusheho gutegura neza igitaramo cyo kumurika Album ye nshya kikazabera mu karere ka Rubavu. Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda yatangaje ko ariyo mpamvu mu byukuri muri iyi minsi atari kugaragara cyane i Kigali dore ko yari amaze iminsi i Rubavu akurikirana imyiteguro y’iki gitaramo.
Iki gitaramo cya Young Grace byitezwe ko kizabera mu karere ka Rubavu giteganyijwe kuba tariki 2 Ukuboza 2017 aho uyu muraperikazi azaba amurikira abafana be album ye nshya yise ’20 a 22ans’, ikaba Album ya kabiri agiye kumurika nyuma y’iya mbere yise HipHop Game. Kuri ubu rero Young Grace yahisemo kujya kumurikira Album mu karere ka Rubavu ari naho avuka mu rwego rwo kongera gukumbuza impano ye inshuti ze zo kuva mu bwana abavandimwe ndetse n'abandi bahuje akarere bavukamo. We asanga bizaba bimeze nk'umwana usubiye mu rugo.
Young Grace urimbanyije imirimo yo gutegura Album ye nshya
Abajijwe byinshi kuri iki gitaramo Young Grace yabwiye Inyarwanda.com ko amakuru menshi y’iki gitaramo azayatangaza mu minsi iri imbere aho azaba yarangije imyiteguro yose, kuri ubu kandi uyu muraperikazi akaba yatangaje ko mu minsi iri imbere agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘whisy ya papa’ igomba kugera hanze mu minsi ya vuba.
TANGA IGITECYEREZO