RFL
Kigali

Rubavu: Urban Boys na Mc Tino bagaragarijwe urukundo muri Beach Party, Uncle Austin ntiyahagera-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/10/2018 10:08
4


Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu taliki 19 Ukwakira 2018 mu karere ka Rubavu habereye igitaramo Beach Party cyaririmbwemo na Urban Boys na Mc Tino. Uncle Austin wari utegerejwe muri iki gitaramo ntiyahageze.



Urban Boys bari bategerejwe cyane bahageze batinze ho gato bituma isaha y'igitaramo yimurwa ariko abanyarubavu baratereza kugeza baje. Mbere gato y'igitaramo abantu bajyaga ku mucanga w'ikiyaga cya Kivu ahari kubera igitaramo gusa bitewe n'uburebure bw'urubyiniro rwari rwazanywe rwanze kwinjira mu muryango byabaye ngombwa ko igitaramo cyimurirwa kuri Lakeside ahari hateganirijwe 'after party'.

Saa kumi zuzuye ni bwo abahanzi bo mu karere ka Rubavu batangiye gususurutsa abantu, abahanzi nka El Kennedy, Beni Hunter, Ndandambara, BTZ, Naaz Hand n'abandi batandukanye bose basusurutsaga imbaga y'Abakongomani n'Abanyarubavu bari baje kwirebera. Mc Tino yahageze Saa kumi n'imwe zuzuye atangira gushyushya abantu ariko acishamo akaririmba n'indirimbo ze.

Urban Boys

Urban Boys mu gitaramo cyabereye i Rubavu

Mbere y'uko Urban Boys ihagera Mc Tino yashimishijwe n'impano ya El Kennedy ndetse  na Beni Hunter yemera kubafasha akazakorana nabo indirimbo bahaye n'izina. Saa moya n'igice itsinda rya Urban Boys ni bwo ryageze ku rubyiniro maze bigaragarira buri wese ko hari igihindutse, iri tsinda rifatanya n'abafana kuririmba nyinshi mu ndirimbo zabo ziganjemo iza cyera baririmbye bakiri kumwe na Safi Madiba.

Mc Tino

Mc Tino i Rubavu

Umwe mu bateguye iki gitaramo Muhire Aron aganira na Inyarwanda.com yasobanuye gahunda bafite mu guteza imbere umuziki w'abahanzi bo mu ntara binyuze muri gahunda y'ibitaramo bitandukanye biri gukorerwa mu ntara ndetse n'uko bizakorwa bafasha ababahanzi kugera kure. Yagize ati:

Twari twaje kureba impano ziri mu ntara gusa i Gisenyi mufite impano ariko twe dushaka gufasha aba bahanzi tubahuza n'ababamaze kugera kure ubundi bagafatanya indirimbo (collables), ntabwo tuzakorana n'abaha gusa ahubwo twe tuzajya mu turere dutandukanye kandi tuzahera kuraba mwaduhaye kandi bizaba byiza.

Muri iki gitaramo byari byitezwe ko umuhanzi Uncle Austin yari kuririmbamo ariko ntiyabonetse. Mc Tino yabwiye Inyarwanda.com ko Uncle Austin yahuye n'ikibazo cyatumye ataboneka.

Mc TinoRubavu Pool PartyRubavu District

Itsinda NTZ

Rubavu Pool Party

Umuhanzi Naaz Hamad

Mc Tino

Mc Tino yashimiye NTZ itsinda ryo mu karere ka Rubavu

Beni Hunter

Beni Hunter yemerewe collabo na Mc Tino

Rubavu Pool Party

Jonath na Black Souvenir bagize Cool Guyz bari bahari

Rubavu Pool PartyRubavu Pool Party

Mubyara wa Radio (Goodlife) yari yizihiwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mulinga 5 years ago
    Erega Tino numusaza kandi da burya rubavu nayo ifite Music imeze neza nibadacika kime bazagera kure
  • Ange Annette5 years ago
    kbsa nanjye narimpibereye Safi yasize icyuho kbsaaa
  • Hivo ndivo5 years ago
    El kennedy ijwi arirusha Brucemelody ahari iriyandirimbo iherekejwr na promo haricyo yamara
  • kaka5 years ago
    Béni Hunter best female rapper in Rubavu gusa El Kennedy ndamufana





Inyarwanda BACKGROUND