RFL
Kigali

RUBAVU: Urban Boys bagiye gukora igitaramo cyo gusezera Safi Madiba mu busiribateri

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/09/2017 11:35
2


Abahanzi bahuriye mu itsinda rya Urban Boys muri iyi minsi ni bamwe mu batanga amakuru menshi. Kuri ubu uhanzwe amaso ni Safi Madiba ugiye gukora ubukwe kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017. Mbere yuko akora ubukwe rero bagenzi be bateguye ibirori byo kumusezeraho mu busiribateri.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Humble G yagize ati "Urban Boys ni rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda , tuba twifuza gutaramira abakunzi bacu, iki gitaramo cy’i Rubavu cyahuriranye nuko umuvandimwe azaba ari bukore ubukwe bukeye bwaho bityo ni igihe cyacu cyo kumusezeraho nk'umusiribateri.”

Iki gitaramo cya Urban Boys byitezwe ko kizabera mu mujyi wa Rubavu mu kabyiniro ka Cotton ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2017 aho buri wese uzakitabira azaba asabwa kwishyura ibihumbi bitanu (5000frw) aha aba bahanzi bakazaba basezera kuri Safi Madiba buzacya akora ubukwe na cyane ko n’impapuro z’ubutumire zamaze kugera hanze.

urban boys

Safi Madiba ugiye kuva mu cyiciro cy’abasiribateri byitezwe ko azakora ubukwe tariki 1 Ukwakira 2017 mu birori bizabera ahazwi nka Rebero, uyu muhanzi akazaba asaba anakwa umukunzi we Judithe Niyonizera.

Urban Boyz






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ndabagaye iyo mwambara ingofero ziriho ibendera ry' urwanda byari kubatwara iki? Muracyari mubukoroni birababaje.
  • 6 years ago
    TURAGUSHYIGIKIYE MUSAZA





Inyarwanda BACKGROUND