RFL
Kigali

PGGSS8-Rubavu:Umunyamakurukazi ukunzwe kuri Kiss Fm yarirekuye afana kurusha benshi mu bafana-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/07/2018 17:32
3


Mu mpera z’icyumweru gishize mu mujyi wa Rubavu habereye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani. Ni igitaramo cyari kitabiriwe na benshi mu byamamare byo mu mujyi wa Kigali. Bamwe mu bari bitabiriye hajemo n'abanyamakuru ba Kiss Fm bari baje gushyigikira Uncle Austin.



Mu bitabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani cyabereye i Rubavu harimo n’abanyamakuru kimwe n'abakozi ba radiyo ikunzwe cyane ya Kiss Fm aho bari bagiye gushyigikira umunyamakuru mugenzi wabo akaba n’umuhanzi Uncle Austin. Muri aba banyamakuru Umumararungu Asinah Ashanti yagaragaje gufana gukomeye kuruta n’ukwa bamwe mu bafana bari baje muri iki gitaramo.

Asinaha Ashanti Umumararungu mu gitaramo cyabereye i Rubavu

Uncle Austin ni umwe mu bahanzi icumi bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani. Ni umwe mu bitwaye neza kuva iri rushanwa ryatangira kandi nyamara ari ubwa mbere yari aryitabiriye. Kuri ubu abahanzi bose bahatanira iki gikombe byitezwe ko bazakora igitaramo cya nyuma tariki 14 Nyakanga 2018 ari nawo munsi uzatwara igikombe azamenyekana.

REBA HANO UKO UMUNYAMAKURU ASHANTI YABYINAGA UBWO YAFANAGA UNCLE AUSTIN MURI PGGSS8 I RUBAVU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • amizero5 years ago
    Wari witaye kuri Ashanti gusa se wowe?
  • Hyrefhh5 years ago
    Agakecuru.com
  • Nily5 years ago
    Kwashaje we yebabawe





Inyarwanda BACKGROUND