RFL
Kigali

RUBAVU: Udushya 5 twaranze amajonjora ya Miss Rwanda 2017

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/01/2017 8:57
2


kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017 ni bwo urugendo rwo gushaka umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017 rwatangiriye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba aho abakobwa biyizeye bari babukereye baje kugerageza amahirwe yabo.



N'ubwo iki gikorwa kitabayemo udushya twinshi, Inyarwanda.com yabahitiyemo dutanu twatunguye abantu ari natwo tugiye kugarukaho duhereye kuri 5 tumanuka kuri 1.

5. Iburengerazuba hiyadikishije abakobwa 21 hitabira abatageze ku cya gatatu

Ibi byatunguranye ubwo abanyamakuru bageraga ahagombaga kubera igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahagararira intara y’Uburengerazuba, amakuru yari ahari ni uko abakobwa bamaze kwiyandikisha ari 21 icyakora hagaragara 6 gusa ndetse aba batageze no kuri kimwe cya gatatu ninabo barushanyijwe bagira amahirwe yo gutambuka bose mu cyiciro kizakurikira.

miss rwandaAba nibo bakobwa bonyine bitabiriye muri 21 biyandikishije

4. Pass zakoreweho ubusabane i Rubavu

Abakobwa bose uko ari batandatu bahatanaga bakomeje, igikorwa cyafashwe nk’ubusabane bwa ‘Pass’. Ibi byafashwe nk’ubusabane bwa Pass ni icyemezo cyafashwe n’akanama nkemurampaka nyuma yo guteranya amanota aba bakobwa bagize bakaba basanze bagomba kureka abakobwa bose uko ari batandatu bagombaga gukomeza.miss rwandaBose uko bahatanaga babonye Pass

3. Umubyeyi wari mu bagize akanama nkemurampaka yaje ateze urugori

Biratangaje bikanababaza bamwe kubona bimwe mu biranga umuco wacu biri kugenda bikendera, urugori ni ikimenyetso cy’umubyeyi, kuri ubu kurubonana umubyeyi ni amahirwe gusa Nyiramugi Odette wari mu bagize akanama nkemurampaka akaba yitabiriye iki gikorwa ateze urugori. Kuba rutagikunda kugaragara biri mu byatumye tubifata nk’agashya kagaragaye ahabereye iki gikorwa.miss rwandaUyu mubyeyi wari mu kanama nkemurampaka yaje ateze urugori bitungura benshi dore ko rutagikunze kwambarwa

2. "Uwari umuhigo ubu niwe muhigi..." Keza Joannah nyuma y’imyaka ibiri ahaswe ibibazo n’itangazamakuru  nawe  ntiyoroheye abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Bagwire Keza Joannah yahataniraga ikamba ryo kuba Nyampinga w’u Rwanda, iki gihe uyu mukobwa kimwe n'abandi bahatanaga batinyaga itangazamakuru noneho bikaba akarusho batinya kubazwa n’itangazamakuru. Kuri ubu Joannah wari muri abo batinyaga itangazamakuru  mu myaka ibiri ishize yagarutse ari umunyamakuru ariwe uhata ibibazo aba bakobwa.miss rwandaMiss Joanah Keza  aha yatambutsaga ikiganiro kuri televiziyo Rwanda asanzwe anakorera

1.’Umukobwa mwiza kuri njye ni uteye nk’igisabo…’ umwe mu bakobwa asubiza igisobanuro cy’umukobwa mwiza

Ubwo abakobwa banyuraga imbere y’akanama nkemurampaka uwitwa Uwase Honorine yabajijwe impamvu yahisemo kwambara mu buryo yari yambaye n'indi mirimbo yose yari yishyizeho maze avuga ko ari we wabihisemo kugirango agaragare neza nk'umukobwa w'umunyarwandakazi, abajijwe igisobanuro cy’umukobwa mwiza w'umunyarwandakazi kuri we, atazuyaje uyu mukobwa umwe mu bahatanira ikamba yahise agira ati”Umukobwa w’umunyarwandakazi ni uteye nk’igisabo kandi ntekereza ko byose bigaragara…” abari muri icyo cyumba bose bahise baturika baraseka.miss rwandaAti 'Umukobwa mwiza ni uteye nk'igisabo...'

Ngayo nguko, ngutwo tumwe mu dushya dutanu twatunguye abantu mu majonjora ya Miss Rwanda 2017 ku ikubitiro bahereye i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2016, bikaba biteganijwe ko kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2016 hatahiwe akarere ka Musanze ahagomba gutorwa abakobwa bazahagararira intara y’Amajyaruguru.

Kurikirana uko 'Auditions' ya Miss Rwanda 2017 mu Ntara y'Iburengerazuba yagenze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyigena7 years ago
    Anateyee nza nkacyo kbsa
  • Gogo7 years ago
    Kiriya ni artificiere sha





Inyarwanda BACKGROUND