RFL
Kigali

RUBAVU: The Same bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo na Bull Dogg ‘Tell Me’-Video

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/01/2017 17:11
0


Itsinda rya The Same rigizwe n’abasore babiri aribo Jay Farry na Jay Love b’i Rubavu bari bamaze iminsi batari mu muziki, baje kugaruka aho ubu bambariye kongera kwigarurira intara y’Uburengerazuba nkuko byahoze kuva muri 2013. Kuri ubu bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya na Bull Dogg bise ‘Tell me’.



‘Tell Me’ indirimbo nshya ya The Same na Bull Dogg yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Trackslayer wafashe akanatunganya amajwi yayo nyuma akaza gufashwa na Abouba Mzazi wafashe amashusho akanayatunganya.

Iri tsinda rya The Same rihamya ko ryamaze kugaruka muri muzika nyuma y’igihe ryari rimaze ridakora cyane ko umwe muri aba bahanzi yigeze kumara imyaka ibiri afunzwe, gusa aho agarukiye, aba basore barahamya ko bagiye kongera kwisubiza umwanya bahoranye mu bahanzi bakomeye mu karere ka Rubavu.

KANDA HANO UBASHE KUREBA IYI NDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND