RFL
Kigali

RUBAVU: Summer Beach Party hatumiwemo Bruce Melody na Fik Fameika bagezweho mu Rwanda na Uganda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/08/2018 14:06
0


Muri iyi minsi muri muzika y'u Rwanda ntawabura kuvuga ko Bruce Melody ari umwe mu bahanzi bagezweho muri muzika, uko uyu agezweho mu Rwanda ninako umugande Fik Fameika ari undi nawe ugezweho muri Uganda ku buryo ari mu bayoboye muzika y'iki gihugu gituranyi cy'u Rwanda. aba bahanzi bagiye guhurira mu gitaramo kizabera i Rubavu.



Aba bahanzi bakomeye mu karere kuri ubu bagiye guhurira mu gitaramo kizabera mu Rwanda ariko by'umwihariko mu karere ka Rubavu,aha niho hazabera igitaramo kiswe Summer Beach Party kigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, iki kikaba igitaramo kibera ku mucanga w'ikiyaga cya Kivu aho abantu baba bumva umuziki babyina ariko baniyumvira akayaga gaturuka mu kiyaga cya Kivu.

Ibi bitaramo byatangiye muri 2013 kuri ubu bigiye kwitabirwa na Fik Fameika ndetse na Bruce Melody, ibi bikaba ari ibitaramo bifasha abanyarwanda kuba bakora ibikorwa binyuranye by'ubukerarugendo mu karere ka Rubavu dore ko ari igitaramo gikunze kwitabirwa nabakunzi ba muzika baba bifuza gutemberera mu karere ka Rubavu by'umwihariko bashaka kwihera ijisho ibyiza bigize ikiyaga cya Kivu.

Bruce MelodyIgitaramo kigiye kubera i Rubavu

Usibye Fik Fameika na Bruce Melody bazaririmba iki gitaramo kizataramamo aba Djs banyuranye barimo Deejay Africano ari nawe utegura iki gitaramo, Dj Marnaud umwe mu bagezweho hano mu mujyi wa Kigali, Dj Pyfo ndetse na Dj Shamy Shift ukorera ku Gisenyi. Kwinjira muri ibi bitaramo ni amafaranga ibihumbi icumi by'amafaranga y'u Rwanda (10000frw).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND