RFL
Kigali

RUBAVU: Muri Miss Rwanda 2018 Uwase Fiona yatangaje ko afite inkomoko ku mwami Kigeli Ndabarasa –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/01/2018 17:33
8


Kuri iki cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 mu karere ka Rubavu habereye amarushanwa yo gushakisha abakobwa bazahagararira intara y’Uburengerazuba mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Mu bakobwa barindwi bari bitabiriye irushanwa, Uwase Fiona yatunguye benshi avuga igisekuruza cye akageza kuri Kigeli Ndabarasa.



Uyu mukobwa wari wambaye nimero gatandatu muri aya marushanwa, ubwo yatangiraga kuvuga, yivuze agaruka ku bisekuruza bye, agera ku gisekuruza cya munani ageze kuri Kigeli Ndabarasa. Umwe mu bagize akanama nkemurampaka utari unyuzwe yashatse kumenya neza niba amakuru uyu mukobwa atangaje ari impamo amubaza byimbitse kuri uyu mwami wayoboye u Rwanda.

Ubwo Uwase Fiona yivugaga imbere y'akanama nkemurampaka, yagize ati”Nitwa Uwase Fiona wa Rurangwa, Rurangwa wa Buhigiro, Buhigiro wa Birashya, Birashya wa Karigari, Karigari ka Bucocori, Bucocori wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli Ndabarasa."

Miss Rwanda 2018Uyu mukobwa yabonye amahirwe yo gukomeza muri Miss Rwanda ahagarariye intara y'Uburengerazuba

Uwase Fiona abajijwe byimbitse kuri Kigeli Ndabarassa, yatangaje ko ari amateka yabwiwe n’ababyeyi be ndetse ko ari ko nawe ayazi. Yagize ati” Umwami Kigeli Ndabarasa yayoboye u Rwanda akaba yari umwami wa 20 mu batwaye u Rwanda.”

Uwase Fiona ni umwe mu bakobwa barindwi bahatanaga muri iri rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka wa 2018 ndetse akaba yahawe amahirwe yo guhagararira intara y’Uburengerazuba. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bbbbbbb6 years ago
    Ubwose afite iyihe gihamya yabyo we nakore nkaho ibyo ntahantu byamugeza
  • Nizeyimana Seresit6 years ago
    Uwo Mukobwa, Aratangajepe
  • ngabo 6 years ago
    gukomoka kumwami c bibashats kuvuga iki cyangwa nuguhabya abandi bahanganye
  • steven6 years ago
    ubwo nawe araje atekinike ngo abone uburyo atambuka. Bajye bubaha ubusugire bw'ibwami.
  • Ally 6 years ago
    Ibi simbyemera basigaye babikoresha nk'iturufu yo kwe impressionnat Panel . ubundi subu uyu yahurira na Kigeli NDABARASA ku gisekuru cga 8 gusa?
  • 6 years ago
    Nyampinga
  • 6 years ago
    Nyampinga
  • aline6 years ago
    egoko ndabarasa yampaye ikamba!!!!!! erega na miss kalimpinya igisonga cyumwakushize2017 nawe yariyatwifatiye ngwakomoka kumwami. kandubwo mulabobose ntanumwe wagiye gutabariza (gushingura umwami) kigeri ejobundi i nyanza, muzihangane basi muzarye kumwunamira mupfegusigaho uturabo kwa sowanyu





Inyarwanda BACKGROUND