Kuri iki cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 mu karere ka Rubavu habereye amarushanwa yo gushakisha abakobwa bazahagararira intara y’Uburengerazuba mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Mu bakobwa barindwi bari bitabiriye irushanwa, Uwase Fiona yatunguye benshi avuga igisekuruza cye akageza kuri Kigeli Ndabarasa.
Uyu mukobwa wari wambaye nimero gatandatu muri aya marushanwa, ubwo yatangiraga kuvuga, yivuze agaruka ku bisekuruza bye, agera ku gisekuruza cya munani ageze kuri Kigeli Ndabarasa. Umwe mu bagize akanama nkemurampaka utari unyuzwe yashatse kumenya neza niba amakuru uyu mukobwa atangaje ari impamo amubaza byimbitse kuri uyu mwami wayoboye u Rwanda.
Ubwo Uwase Fiona yivugaga imbere y'akanama nkemurampaka, yagize ati”Nitwa Uwase Fiona wa Rurangwa, Rurangwa wa Buhigiro, Buhigiro wa Birashya, Birashya wa Karigari, Karigari ka Bucocori, Bucocori wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli Ndabarasa."
Uyu mukobwa yabonye amahirwe yo gukomeza muri Miss Rwanda ahagarariye intara y'Uburengerazuba
Uwase Fiona abajijwe byimbitse kuri Kigeli Ndabarassa, yatangaje ko ari amateka yabwiwe n’ababyeyi be ndetse ko ari ko nawe ayazi. Yagize ati” Umwami Kigeli Ndabarasa yayoboye u Rwanda akaba yari umwami wa 20 mu batwaye u Rwanda.”
Uwase Fiona ni umwe mu bakobwa barindwi bahatanaga muri iri rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka wa 2018 ndetse akaba yahawe amahirwe yo guhagararira intara y’Uburengerazuba.
TANGA IGITECYEREZO