RFL
Kigali

RUBAVU: Mu mvura nyinshi Young Grace yakoze igitaramo cyo kumurika Album ye nshya –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/12/2017 13:56
6


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017 mu karere ka Rubavu habereye igitaramo cyo kumurika Album nshya ya Young Grace yise 20-22ans, iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire ariko nanone hazamo kidobya y’imvura nyinshi yisutse ubwo Young Grace yaramaze kuririmba agace ke ka mbere muri iki gitaramo.



Iki gitaramo cyabimburiwe n’abahanzi bakizamuka bo mu karere ka Rubavu, kigaragaramo abana bafite impano yo kumurika imideri kimwe nababyinnyi banyuranye barimo nabana bat obo mu karere ka Rubavu bashimishije abafana ba muzika bari aho. Usibye ababyinnyi kandi hataramye n’abahanzi banyuranye barimo Ama G The Black, Eesam, Aime Bluestone, Marina ndetse nabandi benshi.

Ubwo Young Grace yajyaga ku rubyiniro bwa mbere imvura yahise yisuka  atararangiza no kuririmba biba ngombwa ko abantu bava mu byicaro bakajya kugama gusa ibi ntibyahagaritse igitaramo cyane ko nubwo imvura yagwaga ariko amasaha yagendaga, aha abahanzi baririmbiraga abafana bari bugamye imvura ku bikuta byahabereye iki gitaramo cyane ko cyari cyabereye mu busitani bw’ahazwi nka Sunrise Hotel.

Imvura igenjeje make abafana bagarutse mu byicaro bongera gucezanya n’abahanzi bakunda maze ku isaha ya saa tatu z’ijoro igitaramo kiba kirahumuje cyane ko bari bahawe amasaha ya saa munani z’amanywa kugeza sa mbili z’ijoro nkuko impapuro za Polisi zabigaragazaga.

REBA AMAFOTO:

young graceyoung graceBabanje kumurika imideriyoung graceBosqizo na Iras Jalas nibo bayoboye igitaramoyoung graceyoung graceyoung graceyoung graceAbahanzi b'i Rubavu nababyinnyi babanje ku rubyiniroyoung graceyoung graceyoung graceMama wa Young Grace na Nadege (ukina muri City maid) inshuti magara ya Young Graceyoung graceyoung graceyoung graceyoung graceYoung Grace yishimiweyoung graceyoung graceyoung graceyoung graceyoung grace

Imvura iguye abantu bihinze bajya kugamayoung graceyoung graceAma G The Black ku rubyiniroyoung graceyoung graceMarina imbere y'abafana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nily6 years ago
    Biteyagahinda kubona usazira mumuziki ukamurika album gutya . Egoko . Harumuntu umwe uhinduranya amazina ucunga banditse inkuru za young grace cecurini akaza akarundaho comments zimusingiza .
  • dadu6 years ago
    hhhhhhhh&hhhhhhh birasekeje gusa nta kindi
  • john6 years ago
    hhhhhhhh, sha noneho ndumiwe peee umuziki nyarwanda ugeze ku nduduro rwose ubuc ngo iyi ni launch cg ni inama y'ubukwe??
  • uuu6 years ago
    sha ntagitaramo kirimo . nange nateguye igitaramo sinziko beamer gutya
  • deborant6 years ago
    courage young Grace byari byiza nari mpabaye nuko imvura yazanyemo kidobya ark byari sawa cyane courage rero turagukunda cyane komerezaho
  • Dj bin khalifa6 years ago
    Malina hazagize umwigisha kwambara biriya bikoti ahora yifubitse nibikabutura bitagira igipesi kubera umuda yibitse , rwose ahindure style , naho young grace we yakotoye gusa yabiteguye nabi ahubwo imbaraga azishira muri publicite urabona kurubyiniro wagira nimurugo rwumuntu harasa nabi cyane ntabwo arikuriya igitaramo gitegurwa azarebere kubandi bahanzi ba chally na nyina uburyo babikoze kandi we arumusaza mugakino kubarushya





Inyarwanda BACKGROUND