RFL
Kigali

RUBAVU: Miss Jolly yasubukuye ibiganiro bya ‘inter-generation dialogue’ aha impanuro n'umukoro urubyiruko

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:12/06/2017 20:22
2


Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly kuri iki Cyumweru tariki ya 11/06/2017 yasubukuye igikorwa ngarukamwaka yatangije umwaka ushize yise ‘inter-generation dialogue’ ariko noneho gitangirana indi sura kuko aho kubera mu mujyi wa kigali gusa ubu kizabera mu ntara enye n’umujyi wa kigali.



Ku ikubitiro Miss Jolly yahereye mu karere ka Rubavu mu ntara y'Iburengerazuba ari nayo ntara yahagarariye ubwo yatsindiraga ikamba rya nyampinga w'u Rwanda muri 2016.

Mutesi JollyMiss Mutesi Jolly yasubukuye ibiganiro bihuza urubyiruko n'abakuze bakungurana ibitekerezo bagamije gusenyera umugozi umwe

Iki gikorwa kitabiriwe n’urubyiruko rwinshi ruvuye mu mirenge yose ya karere ka Rubavu rwarengaga gato ku 2000 aho umushyitsi mukuru kuri uwo munsi yari minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Hon.Francis Kaboneka ndetse hakaba hari n’abandi bayobozi barimo guverineri w'intara y'Iburengerazuba Munyantwari Alphonse, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, abahagararira ingabo na polisi, inzego z’urubyiruko z’urubyiruko mu mirenge itandukanye ndetse by’umwihariko yari Miss Jolly yari aherekejwe na nyampinga w'u Rwanda 2017, Miss Iradukunda Elsa bakomeje kugaragaza ubufatanye bukomeye mu mishinga itandukanye.

Miss Jolly

Miss JollyUrubyiruko ruturutse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu yari yitabiriye

miss IradukundaMiss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yari yaje gushyigikira mugenzi we

Insanganyamatsiko y'iki gikorwa muri uyu mwaka ni "Sigasira ibyo twagezeho nk'uwikorera", aho miss Miss Mutesi Jolly yibanze cyane mu kwerekana ko gutanga bijyana no kwakira aho bizwi neza aho u Rwanda rwavuye naho rugana ndetse ko aba mbere bafite gusigasira ibyagezweho nta bandi atari urubyiruko.

Ibyahezweho ntabandi bazabisigasira usibye twe urubyiruko kandi ikizabidufasha ntakindi usibye gufatanya n’ababitugejejeho, ibyo dukora byose tukabikora nk’abikorera, umusaruro uvuyemo tukawusigasirana ubushishozi twirinda icyaricyo cyose cyadusubiza inyuma. Miss Mutesi Jolly

Uyu nyampinga w’u Rwanda 2016 wanabaye umunyarwandakazi wa mbere witabiriye Miss World yakomereje mu kwerekana ko we nka nyampinga abona urubyiruko rw'u Rwanda arirwo rufite inshingano zo kurinda ibyagezweho cyane ko ari nabo bazaryoherwa kurusha n’ibyiza igihugu kimaze kugeraho.

Ibyo kandi byashimangiwe na minisitiri kaboneka wagaragaje ko gupfa no gukira ku Rwanda biri mu maboko y'urubyiruko ariko agaragaza ko nta kabuza icyizere ari cyose ko urubyiruko ruzi icyo rushaka kugeraho kandi cyiza ku Rwanda.

KabonekaMinisitiri Francis Kaboneka ageza ijambo ku rubyiruko rwari rwitabiriye ibi biganiro nyunguranabitekerezo

Abitabiriye uyu munsi bose bashimye cyane igitekerezo ndetse n’imitekerereze ya miss Rwanda 2016 aho batahwemye kugaragaza ko byaje bikenewe kandi bikenewe na benshi nkuko byemejwe n’umushyjtsi mukuru, aho yagize ati “Jolly ibi bikorwa mukeneye kubikora kenshi kuko ni ingirakamaro”.

Col. Kayumba Alexis wari uhagarariye ingabo we yerekanye ko u Rwanda rwabohowe n’abari urubyiruko icyo gihe ariko kandi urugamba rutararangira ko harangiye urw’amasasu ariko kwibohora bikomeje, aha yagaragaje ko nawe afitiye icyizere urubyiruko.

Kayumba AlexisCol.Kayumba Alexis

Miss Mutesi Jolly wagaragarijwe urukundo rwinshi n’urubyiruko rw’i Rubavu yasoje agaragaza ko uhinga mu kwe ntawe basigana ko ntawundi uzubaka u Rwanda atari abana barwo. Ibi biganiro biraza gukomereza mu ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Musanze ho mu ntara y’Amajyaruguru.

Miss JollyMiss Jolly yasabye urubyiruko kuba ku isonga mu kubaka igihugu no gusigasira ibyiza kimaze kugeraho

urubyirukoMorali mu rubyiruko yari yose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bob6 years ago
    Uyu mukobwa sinjya mumenyera .hahirwa Usa gushaka kuko ubwenge afite ni busanzwe ku mwana ndetse ni umukobwa byu umwihariko
  • Shenge6 years ago
    Mbega byiza mukorogo yarayihagaritse .





Inyarwanda BACKGROUND