RFL
Kigali

Rubavu: Kibla Lamar yasohoye amashusho y'indirimbo 'Rapper Control'-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/10/2018 8:21
1


Umuhanzi Kibla Lamar wo mu karere ka Rubavu yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo Rapper Control ikubiyemo ubutumwa bugaragaza ubukaka n'ubuhanga afite ndetse n'aho yifuza kugera.



Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yumvikanamo avuga asa nuwiyama abanzi be ariko anabaha ubutumwa bubemeza ko ayoboye Hip Hop y'akarere ka Rubavu. Muri iyi ndirimbo Kibla Lamar agira ati"Ndi Rapper Control, sinturuka muri iki kinyejana, sinkeneye ihangana n'abambariye kurya utwanjye, njye ndi umugoyi sindi nka MY mukore mundeke kuko sinkeneye ihangana,...".

Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu musore Kibla Lamar yasobanuye neza ko adashaka gukora umuziki uzafatwa nk'uwo mu ntara na cyane ko we asanga nta n'amahirwe ahaba. Kibla Lamar wamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyo yise Generation na Zunguza yavuze ko akurikije ijwi rye, uburyo aririmbamo, yumva azagera kure muri muzika nyarwanda.
Yagize ati:

Njye umuziki ndawuzi kandi HipHop ni injyana iyoboye haba hano mu Rwanda cyangwa mu mahanga ku buryo rero njye numva nzayikuza nkareka kwitwa umuhanzi wo mu karere ka Rubavu cyangwa wo mu ntara ahubwo nkitwa umuhanzi wo mu gihugu cyose kuko abahanzi bo mu ntara nta power (imbaraga) bakunze kugira muri muzika ku rwego rw'igihugu biri no mu bituma batitabira amarushanwa amwe n'amwe. Njye rero ndashaka kubirenga nkagera ahandi hantu.

Umuziki w'akarere ka Rubavu kuva kera wahoze ari imfundo ry'umuziki mu gihugu cyose aho abahanzi nka Tildo, Mishiki, Basul, Abouba Satar n'abandi batandukanye bari bari mu bahanzi ntanyeganyezwa, gusa uko imyaka yagiye  ihita ni nako bagiye bazima kugeza ubwo umuziki w'akarere ka Rubavu wabaye nk'usubiye hasi abahanzi nka Young Grace, The Same bakongera kuwuzamura. Gusa umuziki wa Rubavu ushobora gusubira aho wahoze nk'uko byashimangiwe na Kibla Lamar mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com

Kera, muzi bamwe mu bahanzi b'inaha bari bafite izina rikomeye cyane hano mu Rwanda, iyo umuntu avuze Tildo, Abouba Star,..nta muntu utabamenya ariko bose barahise njye rero Kibla Lamar ntabwo nzigera nzima rwose bafana b'umuziki wa Rubavu, bakunzi ba Kibla Lamar mwizere ko tuzagera kure hamwe n'ubufatanye bwanyu.

Rapper Control ni indirimbo yakozewe na producer Captain P mu buryo bw'amajwi, amashusho akorwa na Hamza ukorera mu karere ka Rubavu ari naho Kibla Lamar akorera umuziki we ndetse anatuye. Kibla Lamar ari gutegura Alubumu izaba yitwa 'Till the end of my life' akaba amaze gukora indirimbo eshatu zizaba ziyiriho ari zo; Generation, Zunguza na Rapper Control aherutse gukorera amashusho.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RAPPER CONTROL'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mr 5 years ago
    Lamar th best rapper





Inyarwanda BACKGROUND