RFL
Kigali

RUBAVU: Igitaramo cya Summer Beach Fest cyatumiwemo Fik Fameica na Bruce Melody ntabwo cyabaye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/09/2018 18:35
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nzeli 2018 ni bwo hari hateganyijwe igitaramo cya Summer Beach Party cyagombaga kubera i Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu, icyakora bitunguranye ku munota wa nyuma iki gitaramo cyaje gupfa nyuma y'uko kibuze abantu dore ko cyari kitabiriwe n'abantu bake cyane nabo bageze aho bakigendera.



Abategura iki gitaramo bari biteguye imyiteguro yose yarangiye gusa bitunguranye amasaha y'igicuku yageze abantu bataraba benshi ahagombaga kubera igitaramo ndetse binagaragara ko igitaramo kitakibaye. Umwuka mu bateguraga iki gitaramo ntabwo wari mwiza cyane ko bahamyaga ko igitaramo cyishwe n'imitegurire mibi ndetse no kudahuza umugambi hagati y'abagiteguraga b'i Rubavu ndetse n'abaturutse i Kigali.

Icyakora n'ubwo cyahagaritswe abahanzi bose bari bageze mu karere ka Rubavu cyane ko mu masaha y'ijoro Fik Fameica yari ari mu kabyiniro ka Cotton mu mujyi wa Rubavu aha akaba yahavuye ahagana saa kumi za mu gitondo ajya kuryama. Iki gitaramo n'ubwo bitatangajwe mu mibare amafaranga cyahombeje abagitegura ariko ni igihombo gikomeye cyane ku bagitegura.

Fik FameicaFik Fameica yari yageze mu Rwanda

Inyarwanda.com twagerageje gushaka uwo tuvugisha mu bategura iki gitaramo ariko byari ingume, gusa andi makuru ahari ni uko abaguze amatike bake batashye batishimiye kudataramirwa kandi bishyuye amafaranga yabo cyane ko iki gitaramo cyari gihenze bikomeye dore ko kwinjira byari 10,000frw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND