RFL
Kigali

Rubavu:Hateguwe igitaramo cy'urwenya cyiswe 'Tembagara show', abazacyitabira bijejwe kuzagira ibyishimo bidasanzwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/06/2018 10:57
1


Igisubizo Comedy Crew yijeje Abanyarubavu n'Abanyekongo ibyishimo bidasanzwe mu gitaramo cy'urwenya cyise Tembagara Show kizaba taliki 29 Kamena 2018.



Nyuma yo kumara igihe kitari gito abagize uruganda rwa comedy yo mu karere ka Rubavu badakoma ahubwo hagaragara abanya-Kigali gusa, kuri ubu Igisubizo Comedy Crew yateguye igitaramo kizaba Taliki ya 29 Kanama 2018 kikabera ahazwi nko mu Migina. Nk'uko twabitangarijwe na Clement umuyobozi w'iri tsinda n'uko biteguye kugaragariza abanyarubavu ko hari aho Comedy yo mu karere ka Rubavu igeze ndetse anasaba ubufatanye bwabo. Yagize ati:

Mu by'ukuri abanyarubavu bamaze kumenyera ibitaramo by'Abanyakigali baza bakabikorera aha, ndetse ugasanga Comedy y'inaha isa nidakora neza ibi rero ni byo Igisubizo tuje gukosora tugiye kwereka abanyarubavu ko impano tuzifite kandi ko natwe dushoboye, ibyo rero tukazabibereka muri kiriya gitaramo kizabera muri African Night Pub mu Migina kandi nizeye ntashidikanya ko bizagenda neza Abanyarubavu ndetse n'Abakongomani bazaza bazabona Comedy nziza igezweho.

Igisubizo comedy crew nk'itsinda rukumbi rikora urwenya mu karere ka Rubavu ryateguye iki gitaramo cy'urwenya bise "TEMBAGARA SHOW" ku ntego yo kuzamura uruganda rw'urwenya mu gihugu by'umwihariko mu karere ka Rubavu. Nk'uko twakomeje tubitangarizwa na Clement ngo  bazibanda ku ntero ivuga iti Comedy Udepase bivuze ngo ice ku zindi nganda zose.

Muri iki gitaramo hazaba harimo abahanzi nka El Kennedy, Pacifica ndetse na Apple Gold n'itsinda rimbyina injyana zigezweho Break Hollis mu buryo bwo gushimisha abazacyitabira hakazaba harimo n'abamasuzi basanzwe bakorera muri African Night Pub.

Biteganijwe ko kuva tariki ya 22-28/07/2018 hazatangira iserukiramuco ry'urwenya nk'uko Igisubizo Comedy Crew yabitangarije Inyaewanda.com n'uko TEMBAGARA SHOW  ari umusogongero w'uko bizaba bimeze. Ubu Igisubizo Comedy Crew igiye kugikora ari abanyarubavu noneho ubutaha hakazatumirwa n'abakorera hanze ya Rubavu.

Mu buryo bwo kwagura Comedy ya Rubavu no kuyinjiza mu mutima w'abanyarubavu  Igisubizo Comet Crew iri guteganya kandi gukora ibitaramo ngarukakwezi by'urwenya muri aka karere ka Rubavu no gusangiza abanyarwanda ibyiza bya Comedy ku buzima bw'umuntu.

Urwenya

Abatuye i Rubavu bateguriwe igitaramo cy'urwenya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lscr5 years ago
    Excellent narimaze umunsi ntegereje iki gitaramo kbsa! Keep it up





Inyarwanda BACKGROUND