RFL
Kigali

Rubavu: Hateguwe igitaramo cy’abana cyiswe ‘Red Carpet Kids Festival’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/12/2017 16:32
0


Ku nshuro ya kabiri mu karere ka Rubavu, hagiye kubera igitaramo cy’abana cyiswe ‘Red Carpet Kids Festival’. Kuri iyi nshuro, iki gitaramo kizaba tariki 26 Ukuboza 2017.



Abahanga bavuga ko umwana ukina, akura neza, kandi akanatekereza neza. Ni muti urwo rwego Habyz Party Planners yateguye igitaramo cy’abana cya Red Carpet Kids Festival kigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwishimana n’abana muri ibi bihe by’iminsi mikuru, kizabera i Rubavu ahazwi nko kwa Mere Double kuva saa ine za mu gitondo kugeza ku mugoroba.

Muri iki gitaramo hazaba harimo imikino myinshi inyuranye, ndetse n’ibikinisho byinshi bitandukanye. Hakazabamo n’amarushanwa abazatsinda bahabwe ibihembo. Hazabamo ndetse no gusangira umutsima n’abana bafite isabukuru. Akarusho ni uko abana bose bazifotozanya amafoto y’urwibutso n’ababyeyi kuri Red carpet (Itapi y’umutuku).

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000) ku mwana ubundi akanashushanywaho icyo yifuza mu buranga. Ababyeyi n’abanyarubavu muri rusange barasabwa kutazacikanwa n’iki gitaramo kuko iki gitaramo kizarangwa n’ibihe byiza ababyeyi bakishimana n’abana babo.

Red Carpet Kids FestivalRed Carpet Kids FestivalRed Carpet Kids FestivalRed Carpet Kids FestivalRed Carpet Kids Festival






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND