RFL
Kigali

RUBAVU: Hagiye kubera iserukiramuco ry’injyana ya Reggae rizaririmbamo Natty Dread

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/03/2018 11:36
1


Muri iyi minsi umujyi wa Rubavu usa naho wakonje cyane mu bijyanye n’imyidagaduro si ahantu hakibera ibitaramo cyane nyamara ari hamwe mu hantu igihugu gifite hinjiza amafaranga menshi kubera ba mukerarugendo. Kuri ubu rero muri aka karere gafite umwihariko wo kugira ikiyaga cya Kivu hagiye kubera iserukiramuco ry’injyana ya Reggae.



Iri serukiramuco rigiye kubera mu karere ka Rubavu nk'uko twabitangarijwe na Phil Peter umwe mu bari kuritegura ngo rigamije gususurutsa abatuye muri aka karere binyuze muri iyi njyana benshi bakunze ariko muri iyi minsi isa n’iyasigajwe inyuma n’izigezweho, bityo ngo mu rwego rwo guha ibyishimo abakunzi ba muzika bakunda iyi njyana by’umwihariko ni yo mpamvu hashyizweho iri serukiramuco.

Rubavu

Rubavu Reggae Festival

Iri serukiramuco ry’iminsi ibiri rigiye kubera mu karere ka Rubavu rizabera ahitwa Lakeside Bar & Restaurent, kuva ku wa Gatandatu tariki 31 Werurwe 2018 kugeza ku Cyumweru tariki 1 Mata 2018, kwinjira buri munsi ni 2000frw buri munsi guhera saa mbili z’ijoro. Muri iri serukiramuco hazaririmba umunyarwanda w’icyamamare mu njyana ya Reggae Natty Dread ndetse na Ras2T bazaba bafatanya na Phil Peter uzaba ucuranga umuziki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shark6 years ago
    ngo Iserukiramuco ? ritarIserukiramuco imo Strong voice , quanda band. wapi man kuki batarimo c ? mureke kutubeshaya gushyira hamwe byarabishishe. biracyari kure nkukwezi





Inyarwanda BACKGROUND