RFL
Kigali

Rubavu: Habaye igitaramo cyiganjemo indirimbo za kera zibitse umuco nyarwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/06/2018 9:40
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu taliki ya 16 Kamena 2018 muri salle ya Vision Jeunnes Nouvelles mu karere ka Rubavu habereye igitaramo cyari cyiganjemo indirimbo za kera gitangirwamo ubutumwa bukangurira abantu gukunda no gushyigikira karahanyuze.



Mugabe Claude ni we wasusurukije abitabiriye iki gitaramo gitegurwa na Vision Jeunnes Nouvelles. Mugemana we avuga ko indirimbo za kera zibitse umuco nyarwanda. Mugabe Claude ni umwe mu basore bazi neza kuririmba indirimbo zagacishijeho haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Abifashijwemo na Orchestre African Star yashimishije abitabiriye igitaramo ndetse bamwe bemeza ko uretse uburyohe bw'indirimbo za kera, zinabitse n'umuco nyarwanda.

Ndakengerwa Moise umwe mu bateguye ikigitaramo aganira na Inyarwanda.com yemeje ko iki gitaramo ari ingirakamaro cyane cyane mu gufasha abantu kwibuka u Rwanda rwo hambere, kwibuka umuco w'u Rwanda ndetse no kwiga indangagaciro z'Abanyarwanda. Yavuze kandi ko mu ndirimbo za kera harimo amateka y'abanyarwanda babaye intwali. Yagize ati:

Hano muri Vision Jeunnes Nouvelles dufasha urubyiruko cyane ariko nanone ntabwo twibagirwa abakuze ni muri ubwo buryo rero buri byumweru bibiri bya buri kwezi dutegura igitaramo nk'iki cyigisha abantu amateka y'igihugu, indangagaciro y'igihugu ndetse tugafasha n'abakuze kuruhuka kuko nk'uko wabibonye babyinnye baranywa mbese usanga ari ibintu byiza cyane.

Ndakengerwa yakomoje ku kuba hari gahunda yo kujya bataramira abanyarwanda ndetse n'Abanyamahanga batembera ku mazi mu murenge wa Gisenyi, yemeza ko bizafasha akarere ndetse n'abagatuye kuko indirimbo za kera zifasha abantu kuruhuka neza. Kuba akarere ka Rubavu ari akarere nyaburanga ngo ni byiza ko abantu bajya baza bakaruhuka bakishimira ibyiza byinshi akarere kagezeho ndetse bakabaha n'ubutumwa bashyira abana kuko baba bagomba kuva mu bibi bajya mu ibyiza. Tubibutse ko iki gitaramo kiba kabiri mukwezi kikitabirwa n'abantu batandukanye biganjemo abakuze. 

Rubavu concertRubavu concertRubavu concertRubavu concertRubavu concertRubavu concert

Mugabe Claude (iburyo) ni we wasusurukije abitabiriye iki gitaramo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND