RFL
Kigali

RUBAVU:Dereck wo muri Active ni umwe mu bahataniye kujya kwiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2018 15:32
3


Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2017 ni bwo amajonjora y’abanyeshuri bifuza kwiga mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo yari ageze mu karere ka Rubavu, bitunguranye muri aya majonjora umuhanzi Dereck wo mu itsinda rya Active nawe yagaragaye mu bahatana icyakora akihagera yanga ko bamufotora ndetse abisaba n’ubuyobozi butegura aya marushanwa.



Nyuma y’ibyo, iri shuri riri kurera abahanzi b’ejo hazaza bafite n’ubumenyi ku muziki, ni muri urwo rwego muri uyu mwaka w’amashuri wa 2018 ryatangiye kuzenguruka igihugu cyose hashakishwa abanyempano muri muzika bafite ubushobozi bwo kwiga umuziki bahereye mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu aho urubyiruko 30 bitabiriye iri rushanwa ryabereye muri Musanze Polytechnique.

might popoUmuyobozi w'iri shuri Might Popo yabanje kubaha amategeko n'amabwiriza y'irushanwa

Muri aya majonjora abari bagize akanama nkemurampaka ni; Pastor Aimable Nsabayesu, Murenzi Janvier na Might Popo. Umwe mu barushanyijwe muri aya marushanwa ku buryo butunguranye ni Dereck umusore wo mu itsinda rya Active. Ubwo Dereck yageraga ahabereye aya majonjora yanze ko bamufotora yanga no kugira ikiganiro yagirana n’abanyamakuru ku buryo yanabisabiye uruhushya mu bayobozi bategura iri rushanwa nabo basaba abanyamakuru kudafotora Dereck kuko atabishaka.

might popoAya marushanwa yabereye ahitwa muri 3B

Nyuma ya Rubavu abari kuzenguruka igihugu bashakisha urubyiruko ruziga mu ishuri rya muzika barakomereza i Rusizi ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2018 mu gihe bazahita bamanukira i Huye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2018 bakomereze i Kigali n'ahandi hose mu gihugu bazakomereza.

might popoDereck (uri mukaziga) mu kivunge cy'abaje guhatanamight popoAbagize akanama nkemurampakanyundonyundonyundonyundonyundonyundonyundonyundonyundonyundonyundonyundonyundoIrushanwa ryitabiriwe n'abantu 30nicoleNick Nicole umaze iminsi atangiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nawe ari mu bahatanye

AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis -Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claude6 years ago
    None se bazabahugura, cyangwa bazabigisha?! Nizere ko niba ari ukubigisha bashakaga abatabizi kuko ababizi nyine ntacyo baba babigisha
  • doudou6 years ago
    hahahhahhab Bro kwiga ntibijya birangira kwiga ni uguhozaho niba wowe ubizi reka ababishaka babikore
  • Umusalaud6 years ago
    Eh biba bikomeye kugeza ubwo Prof. Murenzi akuramo inkweto?? ...agira amasogisi meza enewe !





Inyarwanda BACKGROUND