RFL
Kigali

RUBAVU: Cool Guys bashyize hanze amashusho y’indirimbo bakoranye na Pacento–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/12/2017 14:32
0


Umuziki w’u Rwanda ufite icyasha ukunze gusigwa aho benshi bahamya ko ari umuziki wo mu mujyi wa Kigali gusa bitewe nuko abahanzi benshi b’ibyamamare ari ab’i Kigali. Kuri ubu abahanzi bo hanze ya Kigali batangiye urugamba rwo kwinjira mu ruhando rw’ibyamamare mu Rwanda nubwo bikunze kubagora ariko usanga benshi babifitiye inyota.



Kuri ubu abatahiwe ni itsinda rya Cool Guys rikorera muzika mu karere ka Rubavu kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya bakoranye na producer Pacento bakayita Milele. Iyi ndirimbo bakaba bamaze kuyikorera n’amashusho ndetse akaba yamaze kugera hanze.

Ku bw’aba basore icyifuzo cyabo ngo ni ukwigarurira muzika y’u Rwanda bakaba babasha kwinjira mu ruhando rw’abahanzi bakomeye nubwo bakiri ku ntangiriro nkuko babitangarije Inyarwanda.com. Iyi ndirimbo ‘Milele’ ya Cool Guys na Paceno yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Pacento mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Bob Chris.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA COOL GUYS NA PACENTO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND