RFL
Kigali

RUBAVU: Bull Dogg na Lil G batabye mu nama Young Grace, abafana bijundika abaraperi b’i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/12/2017 10:50
2


Mu mpera z’icyumweru gishize Young Grace yamurikiye Album ye ya kabiri mu karere ka Rubavu, muri iki gitaramo uyu muhanzikazi yari yatumiye abahanzi banyuranye barimo Bull Dogg na Lil G bose baba mu mujyi wa Kigali icyakora ku munota wa nyuma aba bahanzi ntabwo bashoboye kugaragara muri iki gitaramo ibyababaje bikomeye abafana ba muzika.



Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yageraga mu karere ka Rubavu ku wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017 umunsi w’igitaramo cya Young Grace, yateye icyumvirizo  amenya ko Lil G na Bull Dogg batari mu baririmba muri iki gitaramo n'ubwo bamamajwe bikomeye nka bamwe mu bazakitabira, aha amakuru yageraga ku Inyarwanda yavugaga ko Lil G imodoka yagombaga kumujyana i Rubavu yamusize akamenyesha Young Grace ko yaryamye ananiwe akabyuka atinze imodoka yamusize.

Naho Bull Dogg we amakuru yari ahari ni uko yarari mu mujyi wa Musanze yizeza Young Grace guhita amugeraho isaha iyo ariyo yose, icyakora bigeze mu masaha y’umugoroba ahita akuraho telefone kandi abo bari kumwe bo bagatangaza ko bamaze kwitahira i Kigali. Aha Young Grace utarashatse kugira byinshi atangaza kuri aba bahanzi yavuze ko azagira icyo atangaza namara kuvugana nabo akamenya mu by'ukuri uko byabagendekeye.

Yabajijwe n’umunyamakuru niba nta gihombo bimuteye kuba batitabiriye atangaza ko byanze bikunze kitabura cyane ko biba byaratumye abeshya n’abafana be naho iby’amafaranga cyangwa ibindi we agahamya ko byasaba kuganira nabo akamenya uko byagenze. Yari yijeje Inyarwanda.com gutangaza byinshi kuri iki kibazo ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017 gusa telefone zose zigendanwa za Young Grace ntizari ku murongo kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

young graceYoung Grace mu gitaramo cye

Abafana b’umuziki bitabiriye iki gitaramo cyaranzwe n’imvura yaguye kigeze hagati babajwe no kutabona aba bahanzi maze bamwe mu baganiriye na Inyarwanda bagaragaza agahinda baterwa n’abaraperi bakunze kubabeshya bikomeye, Muhire Innocent twaganiriye yagize ati” Kuba baramamajwe ntibahakane ko bazaza ni uko bumvikanye, rero kuba bataje ni ikibazo cyabo gusa turabirambiwe abahanzi bakunze kudukinisha”

Uyu watangaje ko ari umufana wa Bull Dogg yabwiye Inyarwanda.com ko yababajwe n’uko uyu muraperi yitwaye atangaza kandi ko niba ntacyo bahinduye mu myitwarire kandi bari mu bayoboye HipHop  bigoye ko iyi njyana yatera imbere mu gihe abayikora bataratera imbere mu myumvire. Ibi uyu kandi yabihurijeho n’undi mufana wa Bull Dogg waganiriye na Inyarwanda.com wikomye cyane uyu muraperi.

Uyu mufana wabwiye Inyarwanda.com ko yitwa Hiwa Prince yatangiye anenga imyitwarire y’abaraperi b’i Kigali, aha akaba yatanze urugero ku biherutse kuvugwa kuri Jay Polly nawe watumiwe muri aka karere ka Rubavu bikarangira atitabiriye, uyu mufana nawe yagaragaje impungenge z'uko abaraperi baramutse badahinduye imyitwarire byagorana ko rubanda bakomeza kubizera.

young graceAma G The Black we yitabiriye iki gitaramo

Lil G na Bull Dogg bari basabwe gufasha Young Grace mu gitaramo cyo kumurika Album ye nshya ariko birangira batahageze ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda yageragezaga kubavugisha numero zabo zose nta n'imwe yacagamo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dsp6 years ago
    Ntimukabarenganye n abashonji ntacyo baba bariho.bahitamo kubeshya abantu. Nta scruple nimwe bagira. Kubeshya kuri Bo s ikibazo, ibitabi biba byarabarangije.
  • Munana6 years ago
    Kabisa ibi nibyo % kwanbara Bras igufashe nibibi bigira ingaruka nyishi. nange nbihagazeho cane nbifitiye gihamya. tuge twakira uko duteye niko Imana iba yarahisemo ko umera waba ufite manini cg yaraguye byose nikimwe nakimwaro nge nbibonamo pe!! as long as akora akazi kayo kuko umwana niyakwanga uri mama we ngo nuko umuhaye iryaguye cg rinini. murakoze





Inyarwanda BACKGROUND