RFL
Kigali

Rubavu: Aline Gahongayire yaherekeje Knowless mu gusezera bwa nyuma ku mufana we witabye Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/04/2018 17:02
11


Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Butera Knowless, yatangaje ko ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru tariki ya 22 Mata 2018 yasezeyeho bwa nyuma umwe mu bafana be witwa Ange waguye mu bitaro.



Knowless [Mamam Or] yabwiye Inyarwanda.com yababajwe no kumva inkuru y’incamugongo y’umugore wari umufana we w’akadasohoka, akaba yari atuye  i Rubavu (Gisenyi) mu Ntara y’Uburengerazuba afite umugabo n’abana.Yavuze ko umuhango wo gushyingura uwo mugore wabereye i Rubavu (Gisenyi). Knowless yagiye gushyingura uyu mufana we aherekejwe n’abafana be ndetse n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire.

Yagize ati :"Yagiye mu bitaro amaramo iminsi mike ahita apfa. Nari nsanzwe muzi, yari umubyeyi wari utuye ku Gisenyi. Yari afite umwana muto w’umwaka nk’umwe n’umugabo.Twashyinguye ku Gisenyi.”

Bonaparte Kwizera usanzwe ari umufana ukomeye w’imbere wa Knwoless Butera yanditse kuri Facebook agaragaza agahinda nk’itsinda rigari batewe no gutakaza umwe mu muryango wabo, ati :"Twese hamwe nk’intwarane za Knowless twihanganishije umuryango wa Ange, Imana yakunze kuturusha ikamwisubiza, Iruhuko ridashira.”

Butera

Aline Gahongayire yifatanyije na Knowless mu gushyingura umufana we

Abagize Intwarane kandi banashimiye Knwoless wifatanyije nabo mu gushyingura Ange witabye Imana azize uburwayi.Bati “Knowless wakoze guza gusezera bwa nyuma umwe mu bakunzi bawe witabye Imana. Intwarane Ange ruhukira mu Mahoro.” Uwase Angelique wapfuye kuya 20 Mata 2018 agashyingurwa kuri iki cyumweru, yavutse ku itariki ya 17 Kamena 1994.

Knowless

Knowless yasezeye bwa nyuma umufana we witabye Imana

Knowless washakanye na Ishimwe Clement aherutse gushyira hanze amajwi n’amashusho by’indirimbo ‘Darling’ yakoranye n’umuhanzi wo muri Tanzania, Ben Pol bise ‘Darling’. Kuri konti ya Youtube Knowless Butera akoresha igaragaza ko iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 270, 374 kugeza ubwo twandika iyi nkuru.

Abavuze kuri iyi ndirimbo ni 186 (Comments); yageze kuri Youtube kuwa 10 Werurwe,2018.Yakozwe na Ishimwe Karake Clement,amashusho y’iyi ndirimbo yayobowe na Hanscana.

Butera Knowless

Bonaparte

Imana imwakire mu bayo

Kabebe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwene butera5 years ago
    Yooooo Butera mwizaaaaa! Nukuri ibyo wakoze ejo Imana izabigukubire karindwi mubuzima umutima ufite uratangaje peee. We love you mere wacuuuuuu
  • kami gihozo5 years ago
    Mubuzima Ange warintwari muri byose .udusizemo icyuho nkintwarane tuzahora tukwibuka ntuzasibangana numutima yacu .ndashima cyane uwaduhuje Butera watubayehafi muguherekeza ange
  • nsengimana ephrem5 years ago
    Knowless Imana imuhe umugisha mu kwigomwa yagize,ANGE Imana imwakire mubayo dusabiye numuryango we gukomeza kwihangana
  • Ka5 years ago
    Warimaze 2 utikurura mubinyamakuru UBURAJE
  • uwayo noreen5 years ago
    imana imwakire mubayo imuhe iruhuko ridasgira
  • Kalisa5 years ago
    Wamwanda we wiyise Ka urabona iki arigihe cyokujajwa kumuntu? Wavumbi we! Ishyari ufite nkwifurije ko ryazagutsinda kumanga.
  • Mutoni5 years ago
    Ariko Alinte antera ikirungurira Nyagasani! Ubu se ko wari waribagiranye mu binyamakuru, ugarutse ute? wakwiturije ukamenya ko ukuze, ibyo ukabirekerera abakiri bato? Ubundi se iyi nkuru, ko ari Knowless wagiye gusura, ibyo ngo bya Aline waherekeje bije mo bite?
  • 5 years ago
    Mutoni have sigaho , Aline umwangira iki?? kandi nawe uzakura disi, urwo rwango ni rubi cyaneeeee,Imana iguhe umutima mwiza, uzira umunabi,uzira urwango.
  • Kuki5 years ago
    Sha Aline we,nigeze kukubwira ngira ngo wumvise ariko wapi kabisa!!narakubwiye ngo reka kwikurura mu tangaza makuru kuko ibikorwa bizivugira nkurikije imyaka yawe sibyoooo bisa nko kwisemba kandi ikibabaje abo wisemba urabarutaaaa!nkubu warukwiye gu promotinga akagoma wakoranye na wa mu rapeur uvuye gereza ariko dore urajya kuririra abo utanazi.really grow up.
  • DUDU5 years ago
    MUTONI WEE, REKA URWANGO DISI, KANDI NAWE UZAKURA, GIRA UMUTIMA UZIRA AMATIKU,URWANGO.
  • kamanzi Allan5 years ago
    sukose! retour d'age @.com.babyita kwiha amahoro ariko niyihangane ntakundi. abona kuvugwana na knowless aribyo bimuhesha promo ntaziko umugore uzi ubwenge yabwiye mugenzi we ngo hena ndebe arangije guhena arongera ati" bumba nabonye" Aline rwose ukwiye kwimenya pe!





Inyarwanda BACKGROUND