Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Butera Knowless, yatangaje ko ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru tariki ya 22 Mata 2018 yasezeyeho bwa nyuma umwe mu bafana be witwa Ange waguye mu bitaro.
Knowless [Mamam Or] yabwiye Inyarwanda.com yababajwe no kumva inkuru y’incamugongo y’umugore wari umufana we w’akadasohoka, akaba yari atuye i Rubavu (Gisenyi) mu Ntara y’Uburengerazuba afite umugabo n’abana.Yavuze ko umuhango wo gushyingura uwo mugore wabereye i Rubavu (Gisenyi). Knowless yagiye gushyingura uyu mufana we aherekejwe n’abafana be ndetse n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire.
Yagize ati :"Yagiye mu bitaro amaramo iminsi mike ahita apfa. Nari nsanzwe muzi, yari umubyeyi wari utuye ku Gisenyi. Yari afite umwana muto w’umwaka nk’umwe n’umugabo.Twashyinguye ku Gisenyi.”
Bonaparte Kwizera usanzwe ari umufana ukomeye w’imbere wa Knwoless Butera yanditse kuri Facebook agaragaza agahinda nk’itsinda rigari batewe no gutakaza umwe mu muryango wabo, ati :"Twese hamwe nk’intwarane za Knowless twihanganishije umuryango wa Ange, Imana yakunze kuturusha ikamwisubiza, Iruhuko ridashira.”
Aline Gahongayire yifatanyije na Knowless mu gushyingura umufana we
Abagize Intwarane kandi banashimiye Knwoless wifatanyije nabo mu gushyingura Ange witabye Imana azize uburwayi.Bati “Knowless wakoze guza gusezera bwa nyuma umwe mu bakunzi bawe witabye Imana. Intwarane Ange ruhukira mu Mahoro.” Uwase Angelique wapfuye kuya 20 Mata 2018 agashyingurwa kuri iki cyumweru, yavutse ku itariki ya 17 Kamena 1994.
Knowless yasezeye bwa nyuma umufana we witabye Imana
Knowless washakanye na Ishimwe Clement aherutse gushyira hanze amajwi n’amashusho by’indirimbo ‘Darling’ yakoranye n’umuhanzi wo muri Tanzania, Ben Pol bise ‘Darling’. Kuri konti ya Youtube Knowless Butera akoresha igaragaza ko iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 270, 374 kugeza ubwo twandika iyi nkuru.
Abavuze kuri iyi ndirimbo ni 186 (Comments); yageze kuri Youtube kuwa 10 Werurwe,2018.Yakozwe na Ishimwe Karake Clement,amashusho y’iyi ndirimbo yayobowe na Hanscana.
Imana imwakire mu bayo
TANGA IGITECYEREZO