RFL
Kigali

RUBAVU:Abahanzi bari muri PGGSS7 batanze Mituweli 1000 ku batishoboye basura n’abanyeshuri bo ku Nyundo–AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/04/2017 9:03
0


Muri uyu mwaka wa 2017 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigeze ku nshuro ya karindwi, abahanzi bayirimo baritegura guhatana dore ko ibitaramo bizatangira tariki 20 Gicurasi 2017, icyakora mbere yuko kurushanwa nyirizina bitangira, abahanzi bakomeje gukora ibikorwa binyuranye by’ubugiraneza.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017 nibwo aba bahanzi ku bufatanye na BRALIRWA ndetse na EAP batanze ubwisungane mu kwivuza (Mituelles de Sante)ku bantu igihumbi batishoboye bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu. Usibye iki gikorwa ariko aba bahanzi kandi basuye abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika ku Nyundo mu rwego rwo kubatera imbaraga mu masomo yabo ajyanye n’umwuga aba bahanzi bakora.

Ubwo batangaga ubwisungane mu kwivuza ku bantu igihumbi, abahanzi babinyujije ku wari ubahagarariye Platini(Dream boys) bavuze ko bashimishijwe cyane no gufasha abafana b’umuziki batishoboye mu gusigasira ubuzima babaha ubwisugane mu kwivuza, aba bahanzi batanze ubutumwa ko umuhanzi atari ikirara ahubwo ari umuntu ushobora kwiteza imbere binyuze mu buhanzi bwe ndetse akagirira n’igihugu akamaro.

Ubuyobozi bwo muri uyu murenge kimwe n'aba baturage bahawe izi mituweli bashimiye bikomeye aba bahanzi bagize igitekerezo nk’iki cyo kwita ku batishoboye ndetse banabereka urukundo ubwo aba bahanzi bageragezaga kubibwira binyuze mu bihangano aho buri muhanzi yasuhuzaga abaturage akoresheje indirimbo ye azi ikunzwe akayibaririmbiraho gato.

PGGSS7Abahanzi bakigera mu murenge wa Nyamyumba

Nyuma yo kuva mu murenge wa Nyamyumba abahanzi, ubuyobozi bwa Bralirwa ndetse na EAP bose berekeje ku Nyundo mu ishuri rya muzika aho basuye abanyeshuri bo kuri iri shuri. Aba banyeshuri bataramiye aba bahanzi biratinda ndetse baranabemeza dore ko hari abaririmbye abahanzi bose bakava mu byicaro bagahinduka abafana.

Usibye kubaririmbira ariko hanavugiwe amagambo akomeye aho abahanzi bashimishijwe no kubona ko bafite barumuna babo bafite ubumenyi buhanitse muri muzika bigaragaza ko muzika y’u Rwanda ifite ejo heza. Abanyeshuri nabo bagaragarije ibyishimo aba bahanzi babasaba gukomeza kujya babasura kuko bibaha imbaraga zo gukora cyane. Kimwe mu byagaragaye cyanashimishije benshi mubari aho ni uko abanyeshuri hafi ya bose bagaragazaga ko bishimiye guhura n'aba bahanzi ariko banatangaza ko harimo abo bafana by’umwihariko.

REBA AMAFOTO:

PGGSS7Abahanzi bahawe ibyicaro bararuhukaPlatiniPlatini ni we wasuhuje abaturage ba Nyamyumba mu izina ry'abandi bahanzi, asaba n'abandi bahanzi kuramutsa abaturagePGGSS7PGGSS7PGGSS7PGGSS7PGGSS7PGGSS7Abahanzi baramutsa abaturagePGGSS7Umuyobozi wa EAP itegura PGGSS (wambaye umweru) yari yicaye mu b'imberePGGSS7PGGSS7PGGSS7PGGSS7PGGSS7Ab'imbaraga nke batishoboye bari biganje mu baturage baje guhabwa ubwisungane mu kwivuzaPGGSS7PGGSS7PGGSS7Miliyoni 3 ni zo zatanzwe, izi ziguze mituweli igihumbiPGGSS7PGGSS7PGGSS7Akanyamuneza kari kose mu baturagePGGSS7Uyu mubyeyi ni we watanze ubuhamya bw'imibereho y'abahawe mituweliPGGSS7Ababyeyi bakomeza imyeko ngo bacinye akadiho nyuma y'ibyishimoPGGSS7Ababyeyi bacinyana akadiho n'aba bahanziPGGSS7Inyuma Social Mula na Christopher bafata aga selfiePGGSS7Bafatanye agafoto k'urwibutsoPGGSS7Aba babyeyi bari banze kurekura Mico The Best badafatanye agafotoPGGSS7Imodoka y'abahanzi itsimbuye i Nyamyumba

BAGEZE KU NYUNDO...

PGGSS7PGGSS7Abahanzi binjira ku ishuri rya muzika ku NyundoPGGSS7PGGSS7Abahanzi bahawe ibyicaroPGGSS7Umwalimu muri iri shuri aganiriza abahanziPGGSS7PGGSS7PGGSS7Abahanzi baganira n'abanyeshuri imbonankubonePGGSS7Umuyobozi wa EAP yakanguriye aba banyeshuri gukunda umuzikiPGGSS7PGGSS7Abanyeshuri bari bishimiye guhura n'aba bahanziPGGSS7PGGSS7PGGSS7PGGSS7PGGSS7PGGSS7Ibiganiro byari byaryoshye abanyeshuri babonye imbonankubone abahanzi basanzwe bakundaPGGSS7PGGSS7PGGSS7Abanyeshuri baririmbiye abahanzi bifashishije amanotaPGGSS7PGGSS7PGGSS7Babemeje mu manota bageze no mu muziki usanzwe barabemeza n'abo barahaguruka babaha icyubahiroPGGSS7Byari ibyishimo byinshi ku banyeshuriPGGSS7Abahanzi bishimye bakusanya agafanta ko gushimira abana ahahise haboneka 50,000frw ako kanyaPGGSS7Akabwibwi ni ko kabatandukanyije gusa bafatanye agafoto k'urwibutso

AMAFOTO:Nsengiyumva Emmy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND