RFL
Kigali

Rubavu:Vision Star Dance Crew yiganjemo abari inzererezi zo ku muhanda izitabira irushanwa 'Ejo heza' ryo kubyina

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/06/2018 19:30
0


Itsinda Vision Star Dance Crew ry'ababyinnyi biganjemo abari inzererezi zo ku muhanda i Rubavu rikomeje imyiteguro y'urugendo bazakorera mu mujyi wa Kigali mu marushanwa yo kubyina yiswe EJO HEZA yateguwe na Amani Kiwembe.



Tariki ya 16 Nyakanga 2018 ni bwo biteganijwe ko amarushanwa Ejo Heza azaba gusa bikomeje kwibazwa niba bitazagongana n'umunsi w'irayidi ku Basilamu bikaba byabangamira Vision Star Dance Crew yayatumiwemo na cyane ko yiganjemo abasilamu benshi.

Ejo Heza ni amarushanwa ategurwa buri mwaka agahuza abantu batandukanye bafite impano yo kubyina imbyino yitwa B-BOY na HipHop Dance hatitawe ku gihugu dore ko aya marushanwa Ejo Heza ahuza ibihugu bitandukanye harimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), Tanzania, Uganda n'ibindi bihugu bituranye n'u Rwanda. Aya marushanwa abera ku Kimisagara gusa ay'uyu mwaka yo biteganijwe ko azabera ahitwa kuri Rafiki mu mujyi wa Kigali.

Amarushanwa yo kubyina

Iri rushanwa rizabera muri Kigali

Vision Star Dance Crew ni itsinda ryo mu Karere ka Rubavu rikunze kwifashishwa mu guha urundi rubyiruko inama zitandukanye by'umwihariko mu bijyanye no kureka ibiyobyabwenge no gukumira inda zitateganijwe. Iri tsinda rimaze kwitabira aya marushanwa (Ejo Heza) inshuro zigera kuri ebyiri (2) aho bayitabiriye muri 2016  ndetse no muri 2017 dore ko amarushanwa ubwayo amaze gukinwa inshuro zigera kuri eshatu (3). Amarushanwa ya mbere yabaye muri 2015.

Mu kiganiro n'umwe muri aba basore witwa Saddam Bayavuge yatangarije Inyarwanda.com ko aya marushanwa ari meza cyane ku ruhande rwabo dore ko babaheramo ubutumwa bubereka ko ejo habo ari heza koko nkuko intero y'irushanwa ibivuga. Bayavuge Saddam kandi yavuze ko umunsi aya marushanwa yahurirana n'irayidi atayitabira na cyane ko bitamukundira kimwe na bagenzi be. Yagize ati:

Urebye twe nka Vision Star Dance Crew iri rushanwa turikunda kurusha abandi bose kuko urebye Amani yatekereje intero nziza injyanye neza n'ibyo dukora ndetse n'ibidufasha kwereka abantu neza ko ejo ari heza ariko hirinzwe ibiyobyabwenge kimwe n'ibindi nkabyo, ubwo rero twe ni ishema rikomeye cyane kujyamo gusa imbogamizi tuzagira n'uko ryateguwe rigashyirwa ku itariki ishobora kuzahurirana n'umunsi w'ikiruhuko kuri twe nk'Abasilamu kandi muri Vision Star Dance Crew nibo biganjemo gusa hamwe no gusenga tuzi ko bizacamo neza.

Amani Kiwembe utegura iri rushanwa ni umusore wavukiye mu karere ka Rubavu ukunda umwuga wo kubyina dore ko byaje no kumuhira akaba umukinnyi wa mbere uzi kubyina B-Boy mu gihugu. Mu gihe twakoraga iyi nkuru twashatse uburyo twavugishamo uyu musore ntibyadukundira, gusa tubizeze kuzabikurikirana tukabibageza ho uko bizagenda.

Amarushanwa yo kubyina

Vision Star Dance Crew rizitabira aya marushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND