RFL
Kigali

Royal Fm muri gahunda zo kwimuka aho yakoreraga yerekeza mu nyubako nshya irimo studio nshya bujuje-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/10/2018 16:28
0


Mu mpera z'icyumweru turangije ni bwo mu mujyi wa Kigali habaye ibirori byo gutaha ku mugaragaro studio nshya za radio ya Royal Fm, akaba ari studio igaragara nk'imwe mu nziza bivugwa ko zihenze mu karere. Biteganyijwe ko mu minsi mike iri imbere baba bavuye aho bakorera bakimukira mu yindi nyubako irimo studio nshya z'iyi radiyo.



Ubuyobozi bw’ Iyi radiyo yari isanzwe ikorera mu mujyi wa Kigali buvuga ko iyi studio shya ya  Royal FM iherereye Mu karere Kicukiro ahazwi nko mu Kagarama, yatwaye agera ku bihumbi 400 by’ amadorali ya Leta zunze ubumwe za Amerika. Ubusanzwe Iyi radio yakoreraga ku Kimihurura, mu karere ka Gasabo. 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018 Prof. Dr. Simon Gisharu umuterankunga mukuru w’Iyi radio akaba na Nyiri kaminuza ya Mount Kenya Rwanda, yavuze ko kubaka iyi studio ari bimwe mu bikorwa yatangiye byo guteza imbere itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Prof. Dr. Simon Gisharu kandi yavuze ko ibi bizafasha kuzamura ireme ry’Uburezi cyane cyane ry’abanyeshuri biga itangazamakuru muri Kaminuza ya Mount Kenya Rwanda. Iyi studio nshya ya Royal fm irimo ibikoresho byose bya Radio ndetse n’ibindi byifashishwa mu gukora ibiganiro mu majwi nk'uko byamurikiwe abari bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro izi studio nshya za Radio ya Royal Fm.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com arahamya ko iyi radiyo ikomeza gukorera aho yari iri kugeza ku wa Mbere tariki 15 Ukwakira 2018 ubwo bazaba bimukira mu nyubako nshya irimo iyi studio nshya bujuje.

Royal Fm

Aha ni ho Royal Fm yakoreraga

Royal

Inyubako nshya Royal Fm igiye kujya ikoreramo

royal

Abayobozi ba Mount Kenya baherutse gutaha iyi nyubako Royal Fm igiye kujya ikoreramo

royal fm

Royal fm

Royal fm

Studio nshya za Royal Fm

ROyal Fm

Royal fm

Royal

Abayobozi banyuranye basuye studio nshya Royal Fm igiye kwimukiramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND