RFL
Kigali

Rosine Mukangwije na Niyirora Nshongore Divique nibo Miss na Mr Elegancy 2018-VIDEO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/09/2018 2:42
0


Mu marushanwa yahatanagamo abagera kuri 20, abakobwa 10 n’abasore 10, Rosine Mukangwije na Nshongore Divique nibo bahize abandi umwe aba nyampinga undi aba rudasumbwa mu bijyanye n’ubusirimu mu Rwanda muri 2018



Mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel mu mugoroba wo kuri uyu wa 08/09/2018, byari biyobowe na MC Phil Peter ndetse bifite abakemurampaka bagera muri bane bagombaga gutanga amanota ku barushanwa. Byatangiye bikereweho amasaha agera kuri 2 kuko byagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri ariko saa mbiri zirengaho iminota nibwo MC Phil Peter yageze imbere y’abantu atangira gutanga ikaze.

M Elegancy

Nyuma yo kwiyerekana hagombaga kuvamo babiri gusa

Abarushanwa babanje kwiyerekana mu myenda isanzwe hanyuma baza kugaruka mu myenda ya kinyafurika. Ibi birori byasusurukijwe n’umuhanzi Yverry hamwe n’Ibisonga Band yo ku Nyundo. Nyuma yo kwiyerekana mu mwambaro wa kinyafurika, abahatana biyerekanye bambaye imyenda y’ibirori, abakobwa bambara amakanzu maremare, mu gihe abasore bari bambaye amakoti.

Nyuma yo kwiyerekana hakurikiyeho umwanya w’ibibazo aho buri umwe yabazwaga mu rurimi ahisemo hagati y’ikinyarwanda, igifaransa ndetse n’icyongereza. Ibi byose byabaga biherekejwe n’amashyi menshi n’urusaku rw’abafana babaga bafite uwo bashyigikiye muri iri rushanwa. Nyuma yabyo hahise hatangazwa abakobwa 3 n’abasore 3 bagomba gukomeza bigira imbere. Abakobwa ni Tuyishime Bella, Rosine Mukangwije na Ingabire Janet. Abasore ni Mukundwa Amir, Nshongore Divique na Twagira Prince Henry.

M Elegancy

M Elegancy

Asobanura umushinga yakora aramutse yegukanye ikamba

Mbere yo gutangaza muri aba 3 abegukanye umwanya wa 1, habanje gutangazwa Miss na Mr Popularity, abo babaye Umulisa Divine ndetse na Mukundwa Amir. Hamaze gutangazwa abo hahise hatangazwa ibisonga bya kabiri, abo ni Tuyishime Bella na Mukundwa Amir. Ibisonga bya mbere ni Ingabire Janet na Twagira Prince Henry naho Miss Elegancy akaba Mukangwije Rosine, Mr Elegancy we akaba ari Nshongore Divique.

Bagiye bahabwa ibihembo bitandukanye. Nyampinga na Rudasumbwa bemerewe itike y’indege yo gutemberera i Mombasa, ikarita yo guhabwa ibicuruzwa bya Sulfo mu gihe cy’umwaka, Gym na piscine, telefoni ya Tecno Spark 2 n’ibindi bihembo bitandukanye. Ibisonga nabyo byagenewe ibihembo bitandukanye birimo cyane cyane ibikoresho byo gusukura umubiri hamwe n’ikarita yo guhabwa ku buntu ibicuruzwa bya Sulfo. Uyu muhango wose wasojwe mu masaha ya Saa sita z’ijoro benshi bihutira gutafa amafoto n’aba bari bamaze kwegukana iri rushanwa.

REBA UKO IRI RUSHANWA RYAGENZE

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NA MR ELEGANCY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND