RFL
Kigali

Rose yashyize hanze indirimbo yibutsa ko Pasika yagakwiye kujyana no kwibuka impamvu Yezu/Yesu yapfuye

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:14/04/2017 19:54
0


Rose Tuyishime ni umuhanzikazi w’umunyarwanda uba muri Norvege, akaba aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Mu gihe isi yose yitegura kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Akira icyubahiro’.



Nkuko yabidutangarije ngo yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa abantu ko mu gihe bibuka izuka rya Yesu/Yezu bagomba no kuzirikana impamvu yitanze akabapfira ku babyizera. Rose ati “ Ni umwanya wo kwibuka no guha agaciro ko yapfuye azira ibyaha byacu.”

Indirimbo ‘Akira icyubahiro’, ije isanga izindi ebyiri Rose yakoze kuva atangiye umuziki mu 2016 harimo iyo yise ‘Gusigwa amavuta’ na ‘Urwana intambara nziza’, izi ndirimbo zombi zikaba zinafite amashusho.

UMVA HANO 'AKIRA ICYUBAHIRO' YA ROSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND