RFL
Kigali

Rose Muhando yashyize ahagaragara icyatumye akuramo inda y'amezi arindwi yari atwite

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/01/2015 9:23
17


Nyuma yo gushinjwa gukuramo inda y’amezi arindwi, Rose Muhando abinyujije mu bajyanama be yatangaje impamvu yaba yaratumye uyu mugore yikora mu nda akica umwana wari ugiye kuba uwa kane dore ko ubusanzwe afite abana batatu yabyaye ku bagabo batandukanye cyane ko atigeze ashaka umugabo.



muhando

Mu minsi micye ishize nibwo inkuru zatangiye kuvugwa ko umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana Rose Muhando yaba ari mu mazi abira bitewe n’uko yaba yarakuyemo inda y’amezi arindwi ndetse atangira no gukorwaho iperereza ngo akurikiranwe n’inkiko nahamwa n’icyaha ahanishwe gufungwa imyaka irindwi nk’uko amategeko y’igihugu cye cya Tanzania abiteganya ku muntu wakuyemo inda, ubu hakaba hatangajwe impamvu yaba yarateye uyu mugore gukuramo iyo nda.

muhando

Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Ghafla cyo muri Kenya abihamya, Rose Muhando abinyujije mu bajyanama be yavuze ko hari ibibazo yari yagize bijyanye n’iyi nda yari atwite, hanyuma abaganga bakaza kumugira inama yo kuyikuramo kuko babonaga bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe, bityo basanga nta wundi mwanzuro utari uwo gukuramo iyo nda.

muhando

Rose Muhando asanzwe afite abana batatu yabyaranye n'abagabo batandukanye kuko ntiyigeze ashaka umugabo mu buryo buzwi

N’ubwo ariko ibi byatangajwe na Rose Muhando bishobora kumukuraho isura mbi abakunzi be bari batangiye kumuha, mu bijyanye n’amategeko ho haracyategerejwe umwanzuro ngo harebwe niba icyaha cyo kuvutsa ubuzima umwana utaravuka kimuhama, hanyuma nikimuhama amare mu buroko imyaka irindwi. Mu gihe ababimufashije nabo bahamwa n’icyaha, bahanishwa inshuro ebyeri z’iki gifungo bivuga ko bamara imyaka 14 mu buroko nibaramuka baterekanye inda yakuwemo mu buryo bw’ubutabazi.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • salama9 years ago
    Umwana wa 7mois abaho!ntago inda bayikuramo.....ahaaaa
  • prot9 years ago
    Nina aribyo bamukurikirane
  • faby9 years ago
    7 mois !!!!!! uziko aba ari umwana mukuru kdi ubaho. ndababaye kdi namukundaga.
  • vava9 years ago
    Uko byaba biri kose,ntakwiriye gukuramo inda,abigambiriye byitwa icyaha.Nasabe Imana imbabazi.
  • Tom9 years ago
    Ahubwo se ko bavuga ibyo gukuramo inda gusa, umurokore yemerewe gutwara inda nta mugabo afite?!!! agakomeza kuba mu itorero??!!! ariko wasanga atanga icyacumi gitubutse ... umuziki we ukanakurura abantu benshi mu itorero ...Pastoro akamukingira ikibaba
  • Manzi9 years ago
    ariko ubwo ntimuba mutubeshya kweri??
  • aline9 years ago
    Uziko hari abantu bazi ko isi yose imeze nkiyo mu Rda, na amategeko ya amadini akaba ameze kimwe!!
  • Itonde Vestine9 years ago
    NONESE UMUVUGA BUTUMWA NKA Rose ahinduranya abagabo ko umugore ari uwu umugabo umwe?
  • 9 years ago
    NONESE UMUVUGA BUTUMWA NKA Rose ahinduranya abagabo ko umugore ari uwu umugabo umwe?
  • 9 years ago
    cyakora nanjye mbabajwe nibivugwa kuruyu mudamu.ntabwo bimukwiriye nkumuntu uhimbaza imana kuriya.
  • alice9 years ago
    erega bibaho ntabwo rose muhando aragera aho satani atabasha gutera ibuye nawe ni umuntu nk abandi.tujya twibeshya ko abaririmbyi baririmbira imana ko arabantu baba bara cyiranutse tuba turi kwibeshya kuko satani aba rwanya umunota kuwundi.gugirango uwa mubonaga aririmba neza ejo namubona yaguye muri cyo cyaha hahite hagwa beshi hari abahita bavuga ngo reba na rose muhando waririmbiraga imana nawe yakora biriya.tujye twitonda satani aba shaka kugusha benshi mw itorero.kandi ntimukibagirwe ko turi mu bihe bya nyuma.imana idukomeze.
  • 9 years ago
    Ntago arivyiza gukuramwo inda
  • claudine9 years ago
    uyu mudamu ibyamubayeho ntawe bitabaho ahubwo tumusengere IMANA kdi bitwigishe twese.
  • 9 years ago
    Ivyo nukuri kuko satani yarahagurutse NGO agwanye abakozi bimana, tumusrngere rose muhando imana iramubona.
  • nibayisabe sosthenes9 years ago
    byinshi bamaze kuba babivuga Rose Muhando kuba ibyo bimubayeho nukugira satani yerekane kwafite imbaraga ariko ntiduce imanza gikuru duhaguruke twinginge Imana imugirire imbabazi kandi dusabe Imana igote umwanzi satani ntasubire kugusha abantu bimana birateye agahinda nkabakunzi bumuhinzi Muhando tumusengere imana imube hafi
  • vestine8 years ago
    umva mujye mureka gutera Imana agahinda musubiza umwana wayo kumusaraba mumutoneka munkovu nigute umuntu aririmbira Imana akora icyaha cyubusambani? akanica bible said that ntukice, ntuzasambane ubwo c rose muhando ntabyujuje kweli birababaje kdi biteye agahinda Imana imubabarire.
  • Nsanganiyingoma protais8 years ago
    numva bitoroshye gusa bikorwe neza tuzamenye uko bizagenda kd tumenyeko ntagusuzuguz'Imana kurimo





Inyarwanda BACKGROUND