RFL
Kigali

Ritha Marley, umugore w’isezerano wa Bob Marley icyamamare mu njyana ya Reggae ni muntu ki ?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:3/10/2018 9:52
0


Mu mwaka w’1960 ni bwo Ritha Marley yahuye na Bob Marley arangije amashuri ariko akaba yari umuririmbyikazi ukomeye ndetse yari afite n’itsinda yaririmbagamo ryitwa I Threes.



Tariki ya 11 Gicurasi 2013 ni umunsi wa 131, umwaka uba usigaje  iminsi 234 ngo urangire. Ni umunsi ugaragarira benshi ko uba udasanzwe cyane abakunzi b’injyana ya Reggae. Kuri iyi taliki ni bwo hatabarutse Nesta Robert Marley wari uzwi cyane ku izina Bob Marley waririmbaga urukundo n’amahoro mu mibanire y’abantu n’abandi, wabaye icyamamare mu muzika wa Reggae, yitwa n’Umwami wayo. Yari yaravutse kuwa 06/02/1945.

Ntuzatungurwe no kubona benshi mu bakunzi b’iyi njyana ndetse n’abafite imyemerere ya kirastafalism bagendesha ibirenge atari ko bisanzwe, kuko baba bifuza kwibabaza ku munsi nk’uyu baburiyeho uwo bafata nk’intwari yabo.

Abahanga babivuga neza ngo inyuma yo gutsinda k’umugabo haba hihishe imbaraga z’umugore, na Bob Marley ni ko byamugendekeye kuko inyuma yo kugera ku nzozi yari afite kuva mu bwana bwe hari imbaraga z’umugore we Ritha Marley, ari nawe tugiye kwibanda tukakuganiriza ku mateka ye.

Image result for rita Marley

Amazina ye nyakuri ni Alpharita Constantia. "Rita" Marley yavutse tariki ya 25 Kamena 1946, akaba ari umunyajamaica wavukiye mu mujyi wa Santiago ho muri Cuba kuri ubu, akaba ari we mugore w’isezerano wa Bob Marley wahoze ari umuririmbyi w’icyamamare ku isi yose mu njyana ya Reggae Ababyeyi be ni Leroy Anderson na Cynthia Beda Jarrett, akaba yarakuriye mu mujyi wa Kingstone ho muri Jamaica ari naho yize amashuri ye yose kugeza muri kaminuza.

Mu mwaka w’1960, ni bwo yahuye na Bob Marley arangije amashuri ariko akaba yari umuririmbyikazi ukomeye ndetse yari afite n’itsinda yaririmbagamo ryitwa I Threes ryari rigizwe na we na mubyara we Constantine Dream Walker ndetse na Marlene,maze Bob Marley aza kuba umuyobozi w’iri tsinda. Nyuma yo kwishyira hamwe ngo bakorane ni bwo Bob yaje gukundana na Rita baza no kubana.

Rita yashakanye na Bob tariki ya 10 Gashyantare 1966 afite imyaka 20 naho Bob afite imyaka 21 y’amavuko. Bashakanye Rita Marley afite umwana utari uwa Bob wari waravutse mu mwaka w’1964 maze Bob ahita amwita Sharon Marley. Rita Mrley na Bob Marley babyaranye abana batatu; Cedella Marley wavutse mu 1967, David Nesta Ziggy Marley, 1968, na Stephen Marley wavutse mu 1972.

Tariki ya 3 ukuboza 1976, mbere y’iminsi ibiri hateganijwe igitaramo cy’ubuntu cyari cyateguwe na minisitiri w’intebe wa Jamaica Michael Manley ni bwo Rita, Bob n’uwitwa 
Don Taylor ari nawe wari manager wa Bob,ni bwo baguwe gitumo n’abagizi ba nabi batazwi bitwaje intwaro mu rugo rwa Bob, maze barasa Rita mu mutwe na Bob bamurasa mu gatuza no ku kuboko ariko ntibapfa, ndetse Bob we yanagaragaye mu gitaramo afite ibipfuko byo kwa muganga kubera ayo masasu bari bamurashe.

Image result for rita Marley

Rita Marley yaje gupfakara tariki ya 11 Gicurasi 1981, ubwo umugabo we Bob Marley yitabaga Imana maze nyuma y’urupfu rwe, Rita yongera kubyara abandi bana babiri ku ruhande Stephanie na Serita Stewart. Rita yahise ahindura inzu babanagamo ayigira inzu ndangamurage ndetse anashinga umuryango yise ‘The Robert Marley Foundation' dore ko ari we wari wagumanye umurage w’umugabo mu bagore bandi bari barabyaranye na Bob Marley kuko yariwe mugore w’isezerano.

Nyuma yahise ajya kwibera mu gihugu cya Ghana ahabwayo ubwenegihugu ndetse anashinga undi muryango yise Rita Marley Foundation mu mwaka w’2000, aho arerera abana b’impfubyi bo mu guhugu cya Ethiopia ndetse akanarihira abanyeshuri barenga 200 batishoboye bo mu ishuri ryisumbuye rya Konkonuru Methodist School ryo muri Ghana.

Bob Marley Rita Marley Marriage

Rita na Bob Marley ku munsi w'ubukwe bwabo

Rita Marley, umugore w’isezerano wa Bob Marley nawe ni umurasita ndetse abigaragaza mu bikorwa by’amahoro n’urukundo ndetse n’imyambarire ye,usanga igizwe n’amabara y’abarasita kuko hadashobora kuburamo umutuku, umuhondo, umukara cyangwa icyatsi kibisi ndetse anahorana imisatsi miremire yizinze izwi nk’amaderedi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND