RFL
Kigali

Rihanna yongeye kugaragaza ko agorwa no kwambara isutiya, ndetse agaragara afite inzoga ihenze-AMAFOTO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:15/04/2015 20:29
4


Umuhanzikazi Rihanna ni umwe mu bakunda gukora udushya dutuma akunda kugarukwaho mu itangazamakuru. Imyambarire idasanzwe ni kimwe mu bimuranga kandi yiharira. Mu ijoro ryakeye yongeye kugaragaza ko asigaye azirana no kwambara isutiya.



Buri mukobwa wese cyangwa umugore kirazira ko yava mu rugo atambaye udufata amabere tuzwi nk’isutiya kuko amabere ni kimwe mu bice by’ibanga bitagomba kubonwa na buri wese by’umwihariko imoko ye.

Ku munsi w'ejo yagiye kukarubanda atambaye isutiya ndetse imoko ye igaragarira buri wese

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri  tariki 14 Mata 2015 ubwo yajyaga muri resitora ya Giorgio Baldi iherere mu gace ka Santa Monica akunda kujya gufatiramo amafunguro, Rihanna yongeye kugaragara atambaye isutiya.

Si ubwambere kuko bimaze kuba nk’akamenyero kuri we uretse ko ari n’imwe mu maturufu yitwaza ngo akunde avugwe mu bitangazamakuru n’ubwo yaba nta bikorwa afite bishyashya muri muzika.

Si ubwa mbere ahubwo amaze kubigira umuco

Uretse kutambara isutiya, mu minsi ishize uyu muhanzikazi hagaragaye  amashsuho(video) asa n’uri kunywa ikiyobyabwenge cya kokayine(Cocaine), ibintu bitishimiwe na benshi mu bafana be, we yisobanura avuga ko ataricyo ahubwo ryari itabi risanzwe.

Rihanna

Yabanje guhisha inzoga ikaze yari yitwaje

Kugendana inzoga kwa Rihanna ntibyishimiwe n'abakunzi be nyuma y'uko avuzweho kunywa ikiyobyabwenge cya kokayine

Ku munsi w’ejo nabwo Rihanna yagaragaye afite icupa ry’inzoga ya vino yitwa  '2004 Tenuta San Guido Sassicaia wine ' igura amadorali 350 ni ukuvuga asaga ibihumbi Magana abiri mirongo ine na bitanu by’amanyarwanda(245.000 Frw). Benshi mu bafana nabwo bakaba batishimiye iyi myitwarire y’uyu muhanzikazi.

 Agahugu umuco akandi uwako

Nubwo Rihanna ari umwe mu bahanzikazi bazi kuririmba ndetse bafite ijwi ryiza, ariko imyitwarire ye ntiyagakwiriye kuyobya abakobwa b'abanyarwandakazi ngo bitware nkawe cyangwa bamwigane imyambarire kuko ngo burya ingendo y'undi iravuna. Gukunda ibyamamare ni byiza gusa hari imyitwarire mibi bagira itagakwiriye kwiganwa buhumyi n'abakunzi babo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Robert9 years ago
    Thx 4 ur advices!!!!
  • 9 years ago
    ntagitangaje kirimo
  • 9 years ago
    nu bu star mwa Bantu mill
  • 9 years ago
    nothing special to her





Inyarwanda BACKGROUND