Umuhanzikazi Rihanna yongeye kugaragara mu ruhame yambaye hejuru agapira gateye nkaga sengeri k’umukara kabonerana mu buryo bukabije mu gihe atari yambariyemo imbere isutiye(soutien-gorge).
Nkuko tubikesha urubuga rwa Voici.fr, Uyu muhanzikazi wari umaze iminsi asohokana cyane na rutahizamu wa Real Madrid Kharim Benzema, kuri ubu akaba yafotowe ubwo yari yasohokanye na musaza we Rorrey Fenty muri resitora ya Santa Monica, aho imoko z’amabere ye zagaragaraga, ibintu byongeye gutungura abantu benshi.
Rihanna na musaza we. Ese koko uyu mukobwa aba yibagiwe isutiye cyangwa abikorera ubwende?
Gusa ibi ntabwo ari bishya kuri uyu mukobwa ukomoka mu birwa bya Barbados, dore ko amaze kugaragara kenshi atambariyemo ikintu na kimwe imbere bigashyira hanze imwe mu myanya ye y’ibanga iyo yambayeimyenda ibonerana.
Mu birori by'abanyamideri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bya CFDA Awards byabaye mu mwaka ushize nabwo Rihanna yatunguye abantu ubwo yazaga yambaye muri ubu buryo
TANGA IGITECYEREZO