RFL
Kigali

Rihanna yahakanye iby'urukundo rwe na Leonardo DiCaprio

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:30/03/2015 10:19
1


Kuva mu kwezi kwa Mutarama,2015 amakuru yagiye acicikana mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuga ko umuhanzikazi Rihanna yaba ari mu rukundo na Leonardo DiCaprio ariko Rihanna we yabihakanye.



Nyuma y'aya makuru rero yanatumye benshi bemeza rwose ko Rihanna yaba agiye kwihoza amarira yatewe na Chris Brown abifashijwemo na Leonardo DiCaprio, uyu muhanzikazi we arabihanaka rwose akanavuga ko n'abantu batagomba kumva ibivugwa byose ngo babifate nk'ukuri.

Iby'urukundo rwabo ngo ni amagambo abantu batagombye kwizera

Ni mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo mu gihugu cy'u Budage, TV Movie aho Rihanna yagizeati "Ntago mwagombye kwizera ibyo abantu bose bavuga, njye na DiCaprio ntabwo dukundana"

Rihanna ntabwo ari mu rukundo na DiCaprio

Umuhanzikazi Rihanna w'imyaka 27 y'amavuko bikaba byaravuzwe ko ari mu rukundo n'umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio w'imyaka 41 wamenyekanye cyane muri filime Titanic yakinnyemo  mu mwaka wa 1997 yitwa Jaques

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rambo9 years ago
    ntibibaho ko Rihana yatana na brown





Inyarwanda BACKGROUND