RFL
Kigali

Rihanna yagizwe Ambasaderi n'igihugu cy’ivuko cya Barbados

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:24/09/2018 15:47
0


Robyn Rihanna Fenty uzwi nka Rihanna mu mpera z’icyumweru gishize yagizwe Ambasaderi wa Barbados aho agomba kumenyekanisha no kuvugira iki gihugu binyuze kuzamura uburezi, ubukerarugendo n'ishoramari.



Aganira n’itangazamkuru Rihanna yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yatewe no guhabwa uyu mwanya. Yagize ati "Sijye uzabona ntangiye gukorana na minisitiri w'intebe Mottley n'itsinda ry'abo bakorana ngo duhe isura nshya Barbados"

Leta ya Barbados imwitezeho ko agomba kuyimenyekanisha no kuyishakira inkunga mu buryo bw’amafaranga agomba gushyirwa mu bikorwa by’uburezi, ishoramari n’ubukerarugendo bw’iki gihugu.

When You Say Rihanna's Name, Make Sure You Put "Her Excellency" In Front Of It

Mu mwaka ushize wa 2017, umuhanda wo mu gace yabagamo waramwitiriwe, kuri ubu witwa Rihanna Drive. Mu mwaka wa 2008 Rihanna kandi yagizwe Ambasaderi w’igihugu cye uteza imbere umuco. Rihanna yavukiye i Saint Michael muri Barbados, akurira mu murwa mukuru Bridgetown w'iki gihugu, kugeza ku myaka 10 y’ubukure.

BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND