RFL
Kigali

Rihanna arambiwe abagabo! Impamvu yo gutandukana n’umwarabu w’umuherwe bakundanaga

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:16/06/2018 12:44
1


Nyuma y’umwaka mu munyenga w’urukundo umuririmbyi Rihanna yahisemo gutandukana n’umunya Arabiya Saudite w’umunyamamiliyari, Hassan Jameel mu minsi ishize kuko ngo arambiwe abagabo.



Inshuti ya hafi ya Rihanna yatangaje ko Rihanna na Hassan Jammeel batandukanye biturutse kuri Rihanna wamubwiye ko amurambiwe ndetse anarambiwe abagabo muri rusange. Iyi nshuti ya hafi ya Rihanna yatangaje ko uyu mwarabu gutandukana na Rihanna byanamuviriyemo kurwara agahinda gakabije (depression).

Icyakora iyi nshuti ya hafi ya Rihanna ntitangaza impamvu yihariye yatumye Rihanna yumva arambiwe abagabo bose ku buryo yumvise atagishaka gukundana n’umuherwe Hassan Jameel. Aba bombi bahuriye mu mugoroba w’umunsi mukuru wa Halloween mu mwaka ushize wa 2017, urukundo rutangira ubwo.

Rihanna yitangariza ko uyu mukuzi we mushya yamweretse ishusho nshya y’ubuzima.Si ubwa mbere Hassan Jameel akundanye n’icyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro kuko yigeze no gukundana n’umunyamideli w’umunyamerikakazi, Naomi Campbell.

Rihanna na Hassan bakanyujijeho

Nyuma yo gutandukana na Hassan Jameel, Rihana yatangaje ko afite byinshi ahugiyeho birimo kwamamaza filime ye nshya "Ocean's 8" afatanije n’ibindi byamamare mu ruganda rwa Cinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Sandra Bullock na Kate Blanchett.

Hassan Jameel wari umukunzi wa Rihanna akomoka mu muryango uri mu yindi ikize cyane kurusha myinshi ku isi. Ikinyamakuru Forbes cyashyize umuryango we ku mwanya wa 12 ku rutonde rw’imiryango y’abarabu ikize kurusha indi ku isi muri uyu mwaka wa 2018.

Source: 7 sur 7.be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukamana annuarithe5 years ago
    ariko Rahanna yarasaze we umuntu amwanze yarakimukundu kbs isi yanshanze abantu na bantu banshanga isi.





Inyarwanda BACKGROUND