RFL
Kigali

Riderman yifuza kuzakorera ibitaramo bye i Nyamirambo gusa ngo ahafite inzitizi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/11/2017 15:20
0


Gatsinzi Emery cyangwa Riderman nk'uko benshi bamwita ni umuhanzi ukunze kuvuga ko ari uw’i Nyamirambo, cyane ko atangaza ko ari naho yakuriye uyu yabajijwe na Inyarwanda.com niba atajya yifuza kuba yakorera ibitaramo bye i Nyamirambo, maze uyu mugabo atangaza ko kenshi ahora yifuza kuba yakorera i Nyamirambo ariko agahura n’inzitizi imwe.



Nyamirambo benshi bayita umujyi utuwe n’urubyiruko rukunda umuziki, kandi kenshi ibihabera biritabirwa ku rwego rwo hejuru. Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyawanda wari umaze kubona uko urubyiruko rw’i Nyamirambo rwakiriye  Riderman ku rubyiniro mu gitaramo cyo gusoza Tour du Rwanda amubaza niba atajya atekereza kuba yakorera ibitaramo i Nyamirambo.

Abajijwe iki kibazo Riderman yagize ati” Mpora mbitekerezaho, mbihorana mu mutima  ariko i Nyamirambo nta hantu hanini hakwakira ibitaramo hahari wenda iyaba twari dufite nka Petit Stade i Nyamirambo  niho nakabaye nkorera ibitaramo byanjye.” Ikibazo Riderman yagaragaje ni ikibazo rusange cyane ko ibikorwa remezo muri muzika bikiri bike harimo no kubona aho abahanzi bakorera ibitaramo binini usibye utubari.

RidermanRiderman mu gitaramo i Nyamirambo

Riderman kuva muri 2007 akora ibitaramo byo kumurika Album ze kugeza magingo aya ibitaramo bye bibera kuri Petit Stade i Remera ari naho n'ubu agiye gukorera igitaramo cy’uyu mwaka nk'uko yabitangaje byitezwe ko nta gihindutse igitaramo cye cyaba tariki 25 Ukuboza 2017.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND