RFL
Kigali

Umuraperi Riderman yifuza ko ruswa yacika burundu mu gihugu cy'u Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/10/2017 19:08
5


Umuraperi Riderman umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda avuga ko icyifuzo cye ari uko ruswa yacika burundu mu Rwanda. Ubu mukangurambaga bwo kurwanya ruswa abunyuza mu bihangano bye aho anahamya ko no mu itangazamakuru harimo ruswa.



Umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop, watwaye ibikombe byinshi bitandukanye mu Rwanda harimo na Primus Guma Guma Super Star Season ya 3, Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman ukunzwe n'abantu benshi bo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, muri iyi minsi uri gukorana na Medy ibitaramo byo kuzenguruka igihugu bya Airtel Muzika, akunze kugaruka cyane ku buryo ruswa igomba gucika mu Rwanda by'umwihariko mu itangazamakuru. Ubutumwa bwe bwo kurwanya ruswa, Riderman nk'umuhanzi akunze kubunyuza mu ndirimbo ndetse no mu biganiro agira ku ma Radio n'ama Television.

Image result for Umuraperi Riderman

Umuraperi Riderman

Kuri uyu wa gatatu ubwo Riderman yari ari mu kiganiro kuri Radio10, ajyanye indirimbo ye aherutse gushyira hanze yise 'Inyuguti ya R', umunyamakuru yagarutse ku ijambo riri muri iyi ndirimbo aho R aririmba ngo "...R ya Ruswa yinjiriye cyane R ya Radio, rap ntijya ikinwa..." amubaza niba atari kwibasira itangazamakuru kandi hari ibyo ryagiye rimufasha. Rdierman yasubije agira ati:

N'abandi banyamakuru barimo barakurikira iki kiganiro of course bamwe muri bo barayirya, igihari ntabwo ndimo ndarwana n'itangazamakuru kuko njyewe ubusanzwe itangazamakuru ndaryubaha cyane. Njye icyo ndi kurwanya ni Ruswa, kuko birakwiye ko tuyirwanya koko, nta n'uwo ntunga agatoki.

Image result for Umuraperi Riderman

Riderman akomeza avugako ari byiza kuba u Rwanda ruri mu bihugu bike birwanya ruswa ndetse rukanaba mu bihugu byo muri Afrika y'Iburasirazuba bitarimo Ruswa. Ariko na bamwe bagitanga n'abafata ruswa Riderman asanga bakwiye kubicikaho kuko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ihari koko. Mu magambo ye bwite, Riderman aragira ati:

Ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda, ku banyamakuru 388 amazina yabo arahari, bemeje ko ruswa ihari, nta munyamakuru ngamije gutunga urutoki kuri ibi, icyo ngamije ni uko ruswa icika, atari no mu itangazamakuru gusa ahubwo icike no mu gihugu cyose, tube mu Rwanda rufite ubutabera.

Mu gihe hari bamwe bashobora kutabyumva kimwe na Riderman, ku kijyanye n'impinduramatwara no kurwanya ruswa, we avuga ko Abanyarwanda bagomba gufata iya mbere bakaba ibisubizo kuko ibibazo byo bihari. Ubwo bushakashatsi bwakozwe na International Transparency Rwanda bugaragazako mu itangazamakuru harimo ruswa.

Image result for Umuraperi Riderman

Si muri iyi ndirimbo gusa 'Inyuguti ya R' ahubwo Riderman kuva na kera ni kenshi arwanya Ruswa mu ndirimbo ze, aha twavuga nko mu ndirimbo ye "Induru" aho avuga ngo "Ukuri kwava he, ururimi rugurwa,rugobwa rukavuga amakuru uko atari, ikamba rigahabwa uwabashije kurihaha, ibi ni ibiki Mana..."

Twongere kwibutsa abakunzi b'umuziki wa Riderman ukomeje gukora cyane ngo azane impinduka nziza mu Rwanda by'umwihariko muri muzika nk'umuhanzi ko mu mpera z'uyu mwaka ku itariki 25 Ukuboza, ko abafitiye igitaramo cya 'MixTape' yise 'Film'.

Image result for Umuraperi Riderman inyarwanda Airtel Rwanda

UMVA HANO 'INYUGUTI YA R' INDIRIMBO NSHYA YA RIDERMAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • T6 years ago
    Barazima bakabeshyera ruswa! Ukiri kuri hit ko utabivugaga? Cg nawe warayitanze?
  • Hh6 years ago
    Uyu nawe yabonye indirimbo ahoramoooo!!!! Bura gukora ngo uririrwa uririmba ruswa buri munsi. Nsigaye mbona inkuru ze zose aba ari gushwana n'abantu cyangwa yirirwa aririmba ngo ruswa ruswa! Garagaza ibikorwa nicyo cya mbere urekere aho amagambo. Uraba udakora abandi bana bakora nurangiza ngo batanze ruswa?
  • mimi6 years ago
    Riderman turakwemera cyane rwose.urajijutse kdi turagushyigikiye mugukoresha impano Imana yaguhaye ugerageza gukangurira abantu kurwanya ibitwangiriza igihugu.together we can make change
  • King David6 years ago
    Ruswa irahari mu nzego zose z'ubuzima kdi Dukwiye kwemeranya kukuri kabone niyo byaba bibangamiye umudendezo,ntawukwiriye kwikoma riderman ruswa ibangamiye iterambere!
  • Samuel ndagijimana6 years ago
    turakwemera igisumizi gikuru forever until die so urakoze kuvuganira abanyarwanda turandure corruption .





Inyarwanda BACKGROUND