RFL
Kigali

Riderman yasobanuye impamvu adakunze gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/01/2018 11:51
0


Riderman ni umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda, ni umwe mu bahanzi umuntu atatinya kuvuga ko bari ku gasongero ka muzika nyarwanda cyane ko uwahamagara abahanzi beza mu Rwanda atabura mu ba mbere. Riderman yabajijwe na Inyarwanda.com icyo atekereza ku kuba yakwagura muzika ye agatangira no kurenga u Rwanda.



Uyu muraperi yatangaje ko ku bwe asanga ikihutirwa atari ukujya hanze ngo ukorane n'abahanzi baho ahubwo ikihutirwa ari ugutegura ibyo ujyanye aho hanze cyane ko nkuko abyivugira kuva na cyera hari abahanzi benshi bakoranye nabo hanze ariko indirimbo zabo ntizigire aho zirenga ahubwo binyuranye ubu ugasanga indirimbo z’abanyarwanda gusa ziri mu ziri gucurangwa ku ma televiziyo mpuzamahanga, bityo rero ku bwe ngo ntabwo yemeranya n'ibyo kwihutira gukorana n'abahanzi bo hanze agamije kwamamara ahubwo we ngo agomba kwitegura neza agakora ibye akareba icyo ajyanye aho hanze.

Riderman mu magambo ye yatangaje ko atakabaye akora ibi byose kubera igitutu cy’abantu babimwishyuza ahubwo we yakabaye ategura ibyo kujyana hanze kandi bifite ireme ku buryo azabigezayo bikamwubahisha, ati “Abantu bagomba kumenya ko abanyarwanda dushoboye, kandi umuntu ni we wihesha agaciro, mureke dukore cyane turebe niba ibyo tugiye kujyana iyo hanze koko biri ku rwego rwiza naho ubundi nta kwirukira aho hanze…”

RidermanRiderman mu gitaramo cya East African Party

Riderman ni umwe mu bahanzi baherutse gukora ibitaramo binini kandi bikomeye cyane ko tariki 25 Ukuboza 2017 uyu muraperi yakoreye igitaramo muri Petit Stade akayuzuza aho yamurikiraga abakunzi be Mixtape ye nshya yise ‘Filime’. Kuri Riderman agiye gutangira gushyira hanze indirimbo ziri kuri iyi mixtape nk'uko yabibwiye Inyarwanda.com.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RIDERMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND