RFL
Kigali

Riderman wizihiza Isabukuru y’imyaka 10 amuritse Album ye ya mbere akajyana inkoko kuri Stage ahamya ko iyi ari itariki y’amateka

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/11/2018 16:57
0


Umuraperi ukunzwe kandi umaze kubaka izina cyane mu Rwanda no hanze y’imbibi zarwo kuri uyu munsi arizihiza isabukuru y’imyaka icumi amaze amuritse Album ye ya mbere yise "Rutenderi" umunsi ahamya ko wabaye uw’amateka ku buzima bwe n’umuziki we.



Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman n’andi menshi azwiho mu ruhando rwa muzika nyarwanda yifashishije urubuga rwa Instagram agaragaza ko uyu munsi yibuka ko mu myaka 10 ishize wamubereye uw’amateka cyane anashimira uwabigizemo uruhare wese. Yagize ati “Ku itariki nk'iyi muri 2008 ni bwo Riderman Rusake #KOKORIKO...Yamuritse Album ye ya mbere #Rutenderi. Yari iriho indirimbo nka Gitende,  Akananasi, Nyigisha, Afite, Yari Mwiza, Turi Muri Party, Inkuba,  Za Mu Bandi ... Amashimwe kuri buri wese watumye iyi tariki ihinduka iy'amateka ku buzima bwanjye. #IMM #10years #crazyhowtimeflies #NibwoNgitangira #Kimirantare.”

Riderman

Riderman kuri Instagram yavuze ko iyi tariki yamubereye iy'amateka

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa INYARWANDA akamubaza niba icyo gihe yaratekerezaga ko azagera aho ageze yasubije ko atigeze abitekereza na gato. Yagize ati “Icyo gihe sinibazaga ko ubu nzaba ngikora umuziki kuko batubwiraga ko nta muntu urenza 5 years agifite abafana.” Riderman yirinze kuvuga ku byo amaze kugeraho mu muziki we cyane ko akiwurimo atarawuvamo.

Umunyamakuru yamubajije bimwe mu bintu yibuka byamushimishije kandi yumva atazibagirwa mu gitaramo cye cyabereye kuri Stade igakubita ikuzura, ibintu anaririmba mu ndirimbo ye ‘Amateka’ dore ko yari uwambere ukoze ayo mateka koko, mu gitaramo yiteguriye nta nkunga n’imwe akesha amakompanyi atandukanye nk’uko bijya bigenda ubu, kwinjira byari 2000 na 5000 by’amanyarwanda. Yagize ati “Ndibuka ko ababyeyi n'abavandimwe banjye bari bahari, byaranshimishije cyane, nibuka ko naje kuri stage mfite inkoko (Iyi nkoko yaje kuyijugunyira abafana) stade yaruzuye, kwinjira byari 2000/5000 niba nibuka neza...”

Riderman mu mwambaro uriho ubusobanuro bw'ijambo #IMM

Iyi tariki yabaye amateka kuri Riderman ndetse n’abafana be kuko mu kumurika umuzingo bikagenda neza kandi ari ubwa mbere, ahamya ko byamweretse ko abanyarwanda bamwakiriye nk'umuhanzi ushoboye, ikindi adashidikanyaho na gato ni uko kuba yarabikoze nk'umuhanzi wa mbere wa Hip Hop yafunguye amarembo y'abakurikiyeho. Uyu munsi abafana ba Riderman barishimye ndetse na Riderman bafana arishimye ku ntambwe nziza agezeho.

RFC

Itsinda ry'abafana ba Riderman bishimiye cyane uyu munsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND